RFL
Kigali

Kuki Mitima Isaac aterekeje muri Moldova kandi yari yahawe ubutumire?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/06/2023 11:47
0


Mitima Isaac ni umwe muri bamyugariro bagize umwaka mwiza w'imikino 2022-23, nyuma yo gufasha ikipe ya Rayon Sports kwegukana igikombe cy'Amahoro.



Mu gihe isoko ry'igura n'igurisha ryamaze gufungura imiryango mu Rwanda, amakipe menshi aba areba abakinnyi badafite amasezerano ndetse n'abayafite ariko atagoye ku buryo bakorana mu mwaka ukurikira w'imikino. 

Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gicurasi, ni bwo hagiye hanze amakuru y'uko Mitima Isaac yahawe ubutumire n'ikipe ya Sheriff Tiraspol yo muri Moldova aho yagombaga kujya gukorayo igerageza. Nk'uko uyu musore yabyemereye Igihe, Mitima yagombaga kwerekeza muri Moldova tariki 25 Gicurasi, ariko birangira atagiyeyo.

Kuki Mitima Isaac atitabiriye ubutumire?

Aganira na InyaRwanda Mitima yavuze ko ibyo ikipe yo muri Moldova yamuhaga byatumye yumva nta muhate wo kujyayo. Yagize ati "Ikipe ya Sheriff yashakaga ko ngenda tudasoje umwaka w'imikino kandi ntanakinnye igikombe cy'Amahoro. Ibyo rero numvishe bigoye kuko nibura iyo ngenda ngiye gusinya byari kumvikana, ariko ntabwo nari kujya mu igerageza ngo nsige ikipe yanjye ntayifashije mu mikino ya nyuma."

Mitima akomeza avuga ko shampiyona ya Moldova nayo itari kumushitura cyane. "Kuri ubu ndi gukina nshaka kugera ku rwego nahoze ntekereza nkiri muto. Nari maze iminsi nyura mu makipe, ariko sinkine bihagije. Gusa muri Rayon Sports navuga ko bitagenze nabi, ariyo mpamvu nshaka ikipe ikomeye kandi iri muri shampiyona ikomeye ku buryo ngera ku rwego nahoze nifuza."

Amasezerano Mitima Isaac yari afitanye na Rayon Sports, yamaze kugera ku musozo, ndetse ubu yiteguye kuvugana n'ikipe iyo ariyo yose, ipfa kuba igendanye n'intego ze. 

Mitima Isaac ukina inyuma mu mutima w'ubwugarizi, yabaye kapiteni w'Intare FC, ayivamo yerekeza muri Police FC, ahava ajya muri Sofapaka yo muri Kenya, agaruka ajya muri Rayon Sports ari nayo yakiniraga.

Mitima birashoboka ko yakongera amasezerano muri Rayon Sports 

Mitima yanyuze muri Kenya mu ikipe ya Sofapaka FC ari nayo yakiniye hanze y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND