Kubaka izina rigakomera, rikamenywa na benshi, bishyigikirwa n’ibikorwa ntago biterwa no kuba izina witwa riryoheye amatwi, niyo mpamvu kumenya ibisabwa ngo iryo zina ryubakwe rikomere bigomba kubahirizwa.
Ba rwiyemezamirimo bamwe bamenyekanye ku mazina yabo
bwite bitewe no gukora ibikorwa bikenewe na rubanda, nyamara imikorere yabo
idasanzwe izamura n’izina ryabo.
Kugira izina rigari byaba mu bikorwa byiza cyangwa
bibi. Igihe umuntu yifuza kubaka izina rye rikamenyekana cyane cyane mu
bucuruzi, agomba kugira bimwe agomba kwitaho byamufasha muri urwo rugendo
rutoroshye ariko rushoboka.
Kubaka izina ni igihe wamenyekanye mu bikorwa
byawe,rimwe na rimwe bikaba byihariye bifite ubudasa, byubakitse mu buryo bumwe
cyangwa ubundi.
Ikinyamakuru Forbes gitangaza ko gukora utarambirwa
ukarangwa n’umuhati mu mikorere yawe byubaka intekerezo zihamye ndetse bikageza
kure ibyo wubatse, ukuba izina muri byo.
Dore ibisabwa ngo ugire izina risumba andi yose mu
bikorwa ukora, bishobora kuba bikorwa n’abandi:
1. Kora
ibyo abandi batinya: Gutinyuka bimwe benshi bagiye batinya bituma wiharira
isoko,ndetse izina ryawe rikaba ikimenyabose. Hari byinshi bamwe batinya gukora
kandi byatanga umusaruro, ariko bitewe n’amahitamo yabo bakaba batabikora rimwe na rimwe barebye ku cyubahiro cyabo.
Byatangaza benshi kubona nyiri uruganda ari kujya
guhura n’abakiriya abagemurira ibicuruzwa kandi afite abakozi batabarika ahemba
babishinzwe. Gutekereza imikorere yihariye utagendeye ku bandi ni kimwe mu bintu
bigufasha kubaka izina.
2.
Kumenyana n’abantu bafitiye akamaro ibikorwa byawe: Umuntu ahura
n’abantu bashya umunsi umunsi ku munsi ariko bagira akamaro gatandukanye mu buzima bw’umuntu. Igihe wifuza kubaka
izina mu bikorwa byawe, genzura ubushuti ugiye kugirana n’abantu niba hari icyo
bazagufasha mu kuzamura ibyo ukora.
Usanga abantu benshi bakunze guta umwanya mu munyenga w’ubushuti butagize icyo butwaye ariko na one butagize icyo bumaze. Bamwe bavuga ko igihe ari amafaranga, bityo guta umwanya bigafatwa nko guta amafaranga.
Uzasanga ba rwiyemezamirimo bakunze kumenyana, abashoramari bakagirana ibiganiro bya hato na hato ndetse
akenshi baba baganira ku ntambwe batera
zikazamura ibyo bakora bakubaka amazina adasanzwe muri sosiyete babamo.
Benshi bagira inshuti akenshi zikora nk’ibyo bakora mu rwego rwo kunguka abajyanama bahoraho, abafatanyabikorwa n’ibindi. Izina ryubatswe mu bikorwa byiza rigirira akamaro nyiraryo, ndetse n’abarimenye.
TANGA IGITECYEREZO