RFL
Kigali

Umunyarwanda yatowe nk'umukinnyi wahize abandi muri Shampiyona y’u Bubiligi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/06/2023 10:12
0


Umunyarwanda Mike Trésor Ndayishimiye yatowe nk'umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y'u Bubiligi mu mwaka w'imikino 2022-23.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 5 Kamena,2023  nibwo Shampiyona y'u Bubiligi yatanze igihembo cy'umukinnyi mwiza wahize abandi muri shampiyona, umwaka w'imikino 2022-23. Ni igihembo cyahawe umukinnyi w'umunyarwanda Mike Trésor Ndayishimiye usanzwe akinira ikipe ya Genk yo muri iki gihugu.

Mike Trésor Ndayishimiye w'imyaka 23, muri uyu mwaka w'imikino urangiye, yatsinze ibitego 8 atanga n'imipira 23 ivamo ibitego. Uyu musore ufite Se umubyara  wakiniye ikipe y'igihugu y'u Burundi, yabaye umukinnyi wa mbere muri shampiyona utanze imipira myinshi ivamo ibitego, mu mwaka umwe w'imikino.

Ntabwo ari iki gihembo gusa uyu musore yegukanye, kuko mu Kwezi gushize, nabwo yegukanye igihembo cya Ebony Shoe Award gihabwa umukinnyi w'Umunyafurika witwaye neza.

Mbere y'uko ahabwa iki gihembo, Mike Trésor yari yabanje gushimira abakinnyi abantu ku buryo babanye mu mwaka w'imikino. 

Yagize Ati "Sinzi aho nahera ariko icyonzi cyo ni uko nshaka gushimira abantu bose bamfashije muri uyu mwaka w'imikino urangiye. Reka twishimire ibyo twakoze kuko byatuguze abo turi bo."

Mike Trésor Ndayishimiye nta kipe y'igihugu n'imwe arakinira y'aba u Bubiligi, u Burundi ndetse n'u Rwanda, hitazwe  niba u Rwanda rwarushaho kumwegera bakaba bamwumvisha agakinira Amavubi.

Ndayishimiye  w'imyaka 23 y'amavuko afite ubwenegihugu Butatu burimo ubw'u Rwanda,u Burundi ndetse n'u Bubiligi.

Nyina  umubyara akaba ari umunyarwandakazi   uvuka  mu ntara y'Amajyepfo  wanakunze  kumusaba gukinira u Rwanda.


Mike Ndayishimiye hari amahirwe y'uko yakinira u Rwanda 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND