RFL
Kigali

Uzi abantu baduhamagara bakeneye abakinnyi ba filime ukuntu bangana? - Rusine Patrick

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:5/06/2023 21:03
0


Mu Rwanda ufite umushinga wo gukora filime agorwa no kubona abakinnyi bikaba ngombwa ko duhora tubona amasura amwe kuko biba bisaba umwanya kujya gushaka bundi bushya abo gukoresha. Umunyarwanya Rusine Patrick yazanye umushinga wo kugira irerero ry’abakinnyi ba sinema nyarwanda.



Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick yatangiye filimi yise ”Ride with Rusine” aho azajya akoresha abakinnyi bashya akabaha amahirwe yo kwigaragaza.

Ni igitekerezo amaranye iminsi. Ati: ”Iyo utangiye ikintu ntabwo uba uzi uko kizaba kimeze. Nibazaga niba nzajya mfata abantu nkabajyana mu modoka nkagenda mbasetsa. Numvaga nabihuza n’ubukerarugendo. Mu 2018 twarabikoze hagiye kuba Seka Fest ariko twabikoze mu mujyi wa Kigali gusa”.

Ride with Rusine ni umushinga mugari avuga ko uzatanga umusaruro


Avuga ko yahereye kuri filimi ariko anateganya kwagura akajya no mu zindi mpano. Ati:”Uzi abantu baba baduhamagara ukuntu bangana batubaza abakinnyi?”. Asobanura ko yaba muri filimi Umuturanyi ya Clapton Kibonge, The Message ya Nyambo Jessica n’izindi zose abazajya bakenera abakinnyi bazajya babakura muri uwo mushinga wa Rusine Patrick. 

Avuga ko we na Kibonge babonye ikiraka cyo kwamamaza moto birabagora kubona abamotari. Bivuze ko uzajya akenera abakinnyi bo gukoresha mu kazi gatandukanya yaba filimi cyangwa se kwamamaza azajya yegera Rusine amuhe abakinnyi. 

Ku ikubitiro bari 61 bagomba gutoranywamo abafite impano zidashidikanywaho. Barimo abavuye mu ntara nk’abaturutse muri Ngoma, Rulindo ariko abenshi bari ab’I Kigali.

Kubera iki atahereye ku banyarwenya?

Rusine Patrick wamamaye mu gutera umusingo (urwenya) yakabaye atangirira ku bakina nk’ibyo nawe akina. Ariko rero siko byagenze kuko hari mugenzi we witwa Fally Merci ufite umushinga mugari mu cyo yise Gen-Z aho ategura ibitaramo agaha amahirwe abanyarwenya bakigaragaza. Rero ntabwo Rusine yari kunga mu rya mugenzi we ahubwo yazanye umwihariko.

Ati:”Ubu ntwabwo wakora igitaramo cy’urwenya ngo ubabure kuko Merci arabafite. Ariko aba filimi hasigaye ibigugu gusa bivuze ko ukeneye amasura mashya byakugora”.

Rusine Patrick ni muntu ki?

Rukundo Patrick wiyise Rusine ni umunyarwenya kandi akaba Umunyamakuru wa Kiss FM. Uyu musore ubusanzwe ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho yiga ibijyanye n’imitekerereze ya muntu. Asigaje umwaka umwe ngo arangize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Rusine yinjiye mu bijyanye no gusetsa mu mwaka 2018 anyuze muri Seka Rising Star, irushanwa ryashakishaga abanyempano bashya bakundaga gutarama mu birori bya Seka Live na Seka Festival. 

Rusine wari mu biganza bya Arthur Nation mu mwaka wa 2020 yaje guhura na Clapton Kibonge batangira gukorana muri sinema bahereye muri filime bise Umuturanyi, ariko izina rye ryarushijeho kwamamara ubwo bakoraga iyitwa ’Mugisha na Rusine. 

Rusine Patrick uri mu banyarwenya bamaze kubaka izina rikomeye mu ruganda rwa Comedy mu Rwanda, aherutse gukora igitaramo cye cya mbere cyitabiriwe nabakunzi be ku rwego rushimishije. Mu buzima busanzwe umuntu Rusine afatiraho ikitegererezo ni mama we wamutunze nta kintu afite(Amafaranga)".

Avuga ko atazi uko byagenze gusa yaje gusanga abana na Mama we gusa. Ati "Mfite nk’umwaka umwe gusa naje kwisanga mbana na mama gusa, ntabwo nzi uko byagenze. Kuva icyo gihe nakuze mbona mama gusa".

Yakomeje avuga ko hari igihe Mama wabo yajyaga abura n’amafaranga yo kwishyura inzu babagamo ariko akigomwa ayo abonye yose akayamurihiriramo ishuri. Biragoye ko muri iyi minsi hari uwategura igitaramo cy’urwenya agasohora impapuro zicyamamaza zitariho Rusine usigaye ari n’umunyamakuru wa Kiss Fm.

Hatoranyijwe abakinnyi ba filimi bazifashishwa muri Ride with Rusine

Rusine Patrick avugako afite itsinda rya whatsap (whatsap group) ihuriyemo abanyempano 60. Ku buryo uwakenera abakinnyi ari nko guhumbya.

Rusine ntabwo ari kubaho inzozi ze

Umwana ukiri muto wese aba arota uwo azaba we nakura. Ku bakinnyi ba sinema cyangwa se ibindi byamamare usanga babayeho ubuzima batigeze barota ahubwo ari impano yabaganje. Ati:”Eheeeeee ubu wasanga hari umuntu uri za Kimironko ndi kubaho inzozi ze.ariko nanjye si izi nzozi zanjye nifuza. Ariko ndi mu nzozi zanjye da!”

Imyaka igiye kuba itatu akorana na Clapton Kibonge kandi aramushimira cyane buri munsi. Ati:”Benshi baratandukana bakajya kwikoresha ariko jye ndacyamukeneye. Wabonye se hano Atari umukemurampaka?. Rero jye nzakomeza kumukenera”. Rusine ashimangira agaciro ko gufasha aho usanga bigirira umuaruro ufasha kurusha ufashwa.

Inkuru ya Rusine iri vuba

Twiyibutse uko igitaramo cya Rukundo Patrick cya mbere yise Inkuru ya Rusine cyagenze.

Hari mu ijoro ryo ku itariki 28 Kanama mu 2022. Twari twicaye mu ihema rya Camp Kigali. Nta minota itanu washoboraga kumara udasetse. Ndetse hari n’abatashye baribwa imbavu abandi basetse agati karaturika akandi karamera.

Mbere yo gutangira, Rusine yabanjirijwe n’abanyarwenya barimo Fally Merci, Zaba Missedcall, Joshua, Ambasaderi w’abakonsomateri, Arthur Nkusi n’abandi.

Rusine wari witiriwe iki gitaramo, yamaze nibura amasaha abiri asetsa abarenga igihumbi bari buzuye icyumba cyabereyemo iki gitaramo. Ni igitaramo cyarimo abahanzi nka Alyn Sano, bwiza, Ruti Joel, Peace Jollis, Dj Ira, Dj Pius n’ibindi byamamare mu ngeri zitandukanye.

Rusine Patrick mu kubazwa iki kibazo yasobanuye ko iki gitaramo kiri vuba kandi rwose abafana be bitegura kongera kumwenyura dore ko usibye kuba guseka bitanga umunezero biri no mu bivura umuntu agahinda gakabije.

Ati: ”Ndi kwitegura ko igitaramo cy’inkuru ya Rusine cyongera kuba”. Ku bitaramo bizenguruka uburayi yasabye ababitegura kumutekerezaho. Ati:”Jywe najyana na Kibonge kandi twabaha ibyishimo. Jye nabyina, nayobora ibirori neza nanabasetsa ahubwo bampe akazi”.

Filimi yise Ride with Rusine iri kuri shene yitwa gutyoariko ari gukora website azajya anyuzaho iriya filimi. Biranashoboka ko habonetse televiziyo yazajya ayinyuzaho.

Reba hano ikiganiro kirambuye twagiranye na Rusine Patrick








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND