RFL
Kigali

Abanyarwanda 6 batuye i Burayi bakoze umuvugo ‘Ikirango’ ugaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/06/2023 16:17
0


Abanyarwanda batandatu batuye mu bihugu binyuranye byo ku Mugabane w’u Burayi, bashyize ahagaragara umuvugo bise ‘Ikirango’ bashyize mu ndimi eshanu (5) ugaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kugeza kure ubutumwa bukubiye muri uyu muvugo w’iminota 9’.



Uyu muvugo uri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’igi-Pologne. Wanditswe bigizwemo uruhare na; Joseph Caleb Uwagaba usanzwe ari Umwarimu muri University of Economics and Human Sciences muri Warsaw, Samira Uwase, umunyeshuri akaba n’umwanditsi, Arnaud Bwami, umunyeshuri ubifatanya n’ubusizi;

Charlotte Cici Umulisa, umunyamideli wabigize umwuga ndetse n’umusizi, Anderson Mwiza Andy, umunyeshuri akaba umuhanga mu ndimi ndetse na Laetitia D. Mulumba usanzwe ukora indirimbo zo guhimbaza Imana unatuye mu gihugu cy’u Bufaransa.

Uyu muvugo kandi watunganyijwe mu Kinyarwanda na Gate Mulumba, ukorera muri studio Gate Sound iherereye mu Bufaransa n’aho uwafashe amajwi ni Iyakaremye Honore.

Ni mu gihe Michelle Jepkurui na George Otundo Geoffrey bafatanyije guhindura uyu muvugo mu rurimi rw’Igiswahili. Kamila Świątek-Merghadi afatanije na Anderson Mwiza Andy, nibo bashyize uyu muvugo mu gi-Pologne.

Aba banyarwanda batandatu bagize uruhare muri iki gihangano, bavuga ko bahurije imbaraga hamwe mu gutanga umusanzu ku mateka y'u Rwanda no kurushaho kuyasobanura hagamijwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bahamya ko umusanzu w’umwanditsi ukwiriye kuba gutangaza ukuri, gutanga ubutumwa ndetse no kwigisha abantu cyane cyane abakiri bato bakarushaho gusobanukirwa aho igihugu cyavuye ndetse naho kijya bityo bizatuma hatongera amahano nk’ayo abanyarwanda baciyemo.

Joseph Caleb Uwagaba, Umwarimu muri University of Economics and Human Sciences muri Warsaw


Samira Uwase, Umunyeshuri akaba n’umwanditsi


Arnaud Bwami Murenzi, umunyeshuri ubifatanya n’ubusizi


Charlotte Umulisa, Umunyamideli wabigize umwuga ndetse n'umusizi


Anderson Mwiza Andy, Umunyeshuri akaba umuhanga mu ndimi


Laetitia Mulumba, Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

KANDA HANO WUMVE UMUVUGO ‘IKIRANGO’WAHIMBWE N’ABANYARWANDA  6

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND