Umunyarwenya Daliso wo mu Bwongereza ndetse na Teacher Mpamire wo mu gihugu cya Uganda, bagiye kongera gutaramira i Kigali binyuze mu ruhererekane rw’ibitaramo by’urwenya bizwi nka Seka Live bitanga ibyishimo ku bihumbi by’abantu.
Aba banyarwenya nibo bazafasha
abanyarwanda n’abandi guherekeza ukwezi kwa Kamena. Bagiye gutaramira mu
rwagasabo, babisikana n’umunyarwenya ukomeye muri Uganda, Daniel Omara wataramiye
muri Camp Kigali, ku wa 28 Gicurasi 2023.
Daliso usanzwe ubarizwa mu
Bwongereza niwe uzaba ari umunyarwenya Mukuru agaragiwe n’abanyarwenya bo mu
Rwanda banyuranye ndetse na Teacher Empire wo muri Uganda.
Daliso Chaponda ni umunya-Zambia
wavukiye muri Malawi, yaherukaga gutembagaza abanya-Kigali muri Seka Live
yabaye ku Cyumweru tariki 26 Mutarama 2022, icyo gihe yari yazanye n’umukunzi
we Patience.
Daliso yakunze kuvugira mu
itangazamakuru, ko urugendo rwe rukomezwa n’uko buri gihe ahora yiga kandi
akazirikana ko ibyo yavugiye mu gitaramo kimwe atongera kubisubiramo akiga ku
buryo bwo guhindura insanganyamatsiko avugaho ashingiye ku bintu biba biri
kuba.
Ati “Niba muri uyu mwaka mvuze kuri
Politiki ubutaha nzavuga ku buzima busanzwe kugira ngo ngerageze gukora mu
nguni zose.”
Chaponda yabaye igihe kinini muri
Canada, nyuma mu 2006 ajya kuba mu Bwongereza ari n’aho abarizwa kugeza ubu.
Kuba mu bihugu bitandukanye byatumye
yiyumva nk’umuturage wo mu bihugu by’Afurika y’Uburengerazuba n’Uburasirazuba;
gusa rimwe na rimwe ajya avuga ko ‘ndi umuturage utagira ho abarizwa’.
Mu myaka 18 amaze atera urwenya yakoreye ibitaramo mu bihugu bikomeye. Yegukanye kandi umwanya wa Gatatu mu irushanwa rya ‘Britain’s Got Talent’ ryabaye mu 2019. Afite igitaramo cye bwite cy’urwenya kitabirwa n’abarenga 1,000.
Teacher Mpamire watumiwe muri iki
gitaramo, ni umunyarwenya ufite impano yihariye mu gusetsa abantu. Yatangiye
yigana Perezida Museveni wa Uganda, abonye abandi batangiye kumwigana, nyuma
aza gufata umwihariko we ari nabwo yaje gukundwa cyane. Kuri ubu urwenya
rwinshi arutera yigize umwalimu.
Mu 2017, nabwo yataramiye i Kigali
binyuze mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe
yari ku nshuro ya kabiri ibi bitaramo by’urwenya bitangiye gutegurwa.
Uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko,
afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri
Kaminuza ya Makerere.
Perezida Museveni yamuteye inkunga
abasha gukurikirana amasomo ajyanye n’urwenya no kwandika muri American Comedy
Institute i New York. Teacher amaze gutaramira muri Uganda, Zambia, Malawi,
Kenya, Tanzania n’ahandi.
Umunya-Malawi Daliso Chaponda
ubarizwa mu Bwongereza ategerejwe i Kigali muri Seka Live
Daliso yakunze kuvuga ko atera
urwenya ajyanishije n’ibigezweho mu bantu
Ku nshuro ya kabiri, Daliso agiye
gutaramira abanya-Kigali nyuma y’imyaka ibiri
Teacher Mpamire yatwaye ibihembo
birimo Africa Youth Awards, Rising Star Awards n’ibindi
Mu 2018, Teacher Mpamire yarushinze n’umukunzi we w’igihe kirekire
Teacher Mpamire yaherukaga i Kigali mu mwaka wa 2017
KANDA HANO UREBE UBWO DALISO YAGARUKAGA KU BYO ABANTU BATEKEREZA KURI AFURIKA
TANGA IGITECYEREZO