RFL
Kigali

Abanyarwenya Daliso na Teacher Mpamire bategerejwe i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/06/2023 12:22
0


Umunyarwenya Daliso wo mu Bwongereza ndetse na Teacher Mpamire wo mu gihugu cya Uganda, bagiye kongera gutaramira i Kigali binyuze mu ruhererekane rw’ibitaramo by’urwenya bizwi nka Seka Live bitanga ibyishimo ku bihumbi by’abantu.



Aba banyarwenya nibo bazafasha abanyarwanda n’abandi guherekeza ukwezi kwa Kamena. Bagiye gutaramira mu rwagasabo, babisikana n’umunyarwenya ukomeye muri Uganda, Daniel Omara wataramiye muri Camp Kigali, ku wa 28 Gicurasi 2023.

Daliso usanzwe ubarizwa mu Bwongereza niwe uzaba ari umunyarwenya Mukuru agaragiwe n’abanyarwenya bo mu Rwanda banyuranye ndetse na Teacher Empire wo muri Uganda.

Daliso Chaponda ni umunya-Zambia wavukiye muri Malawi, yaherukaga gutembagaza abanya-Kigali muri Seka Live yabaye ku Cyumweru tariki 26 Mutarama 2022, icyo gihe yari yazanye n’umukunzi we Patience.

Daliso yakunze kuvugira mu itangazamakuru, ko urugendo rwe rukomezwa n’uko buri gihe ahora yiga kandi akazirikana ko ibyo yavugiye mu gitaramo kimwe atongera kubisubiramo akiga ku buryo bwo guhindura insanganyamatsiko avugaho ashingiye ku bintu biba biri kuba.

Ati “Niba muri uyu mwaka mvuze kuri Politiki ubutaha nzavuga ku buzima busanzwe kugira ngo ngerageze gukora mu nguni zose.”

Chaponda yabaye igihe kinini muri Canada, nyuma mu 2006 ajya kuba mu Bwongereza ari n’aho abarizwa kugeza ubu.

Kuba mu bihugu bitandukanye byatumye yiyumva nk’umuturage wo mu bihugu by’Afurika y’Uburengerazuba n’Uburasirazuba; gusa rimwe na rimwe ajya avuga ko ‘ndi umuturage utagira ho abarizwa’.

Mu myaka 18 amaze atera urwenya yakoreye ibitaramo mu bihugu bikomeye. Yegukanye kandi umwanya wa Gatatu mu irushanwa rya ‘Britain’s Got Talent’ ryabaye mu 2019. Afite igitaramo cye bwite cy’urwenya kitabirwa n’abarenga 1,000.  

Teacher Mpamire watumiwe muri iki gitaramo, ni umunyarwenya ufite impano yihariye mu gusetsa abantu. Yatangiye yigana Perezida Museveni wa Uganda, abonye abandi batangiye kumwigana, nyuma aza gufata umwihariko we ari nabwo yaje gukundwa cyane. Kuri ubu urwenya rwinshi arutera yigize umwalimu.

Mu 2017, nabwo yataramiye i Kigali binyuze mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe yari ku nshuro ya kabiri ibi bitaramo by’urwenya bitangiye gutegurwa.

Uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Kaminuza ya Makerere.

Perezida Museveni yamuteye inkunga abasha gukurikirana amasomo ajyanye n’urwenya no kwandika muri American Comedy Institute i New York. Teacher amaze gutaramira muri Uganda, Zambia, Malawi, Kenya, Tanzania n’ahandi.

 

Umunya-Malawi Daliso Chaponda ubarizwa mu Bwongereza ategerejwe i Kigali muri Seka Live


Daliso yakunze kuvuga ko atera urwenya ajyanishije n’ibigezweho mu bantu


Ku nshuro ya kabiri, Daliso agiye gutaramira abanya-Kigali nyuma y’imyaka ibiri


Teacher Mpamire yatwaye ibihembo birimo Africa Youth Awards, Rising Star Awards n’ibindi


Mu 2018, Teacher Mpamire yarushinze n’umukunzi we w’igihe kirekire 


Teacher Mpamire yaherukaga i Kigali mu mwaka wa 2017

KANDA HANO UREBE UBWO DALISO YAGARUKAGA KU BYO ABANTU BATEKEREZA KURI AFURIKA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND