RFL
Kigali

Rafiki yatangiye Podcast nshya nyuma y'uko Bad Rama agiye muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/06/2023 8:43
0


Umuhanzi Rafiki Mazimpaka wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka ‘Igikosi’ yatangiye kwikorana ibiganiro kuri Podcast nyuma y’uko mugenzi we Bad Rama bakoranaga yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Podcast ni bumwe mu buryo bugezweho muri iki gihe bwifashisha amashusho n’amajwi mu gusakaza ubutumwa ku mubare munini. Ibitangazamakuru binyuranye bikunze kwifashisha uburyo mu gutangaza cyane amakuru n’ibindi.

Nta gihe kinini cyari gishize, Bad Rama akorana na Rafiki kuri Podcast bise ‘The Don’ banyujijeho ibiganiro binyuranye byakunzwe, birimo ibyo bahuriyemo abaraperi nka P Fla, Bull Dogg, abanyamuziki, abanyamakuru, aba Producer nka Iyzo n’abandi.

Podcast ikorwa mu buryo bwa Live (akenshi), ku buryo abantu baba baganira ahantu hateguye mu buryo bwa studio, ku buryo uba uganira uba umurebe neza. Akenshi, ibi biganiro bikorerwaho binashyirwa ku rubuga rwa Youtube.

Rafiki yabwiye InyaRwanda ko nyuma y’uko mugenzi we Bad Rama agiye muri Amerika, yahisemo gufungura umuyoboro we bwite wa Podcast yise ‘Waka Waka Podcast’, azajya anyuzaho ibiganiro bitandukanye cyane cyane byubakiye ku muziki n’izindi ngeri z’ubuhanzi.

Ati “Kuri Podcast yanjye tuzibanda cyane kuri ‘industry’, yaba umuziki, yaba cinema, mbese ni uruganda rw’ibijyanye n’ubuhanzi, tuzagerageza kubyibandaho kugirango tureba ko twakomeza kugira umusanzu mu gutuma bigenda neza.”

Uyu munyamuziki avuga ko nk’ibisanzwe, kuri Podcast azajya agirana ibiganiro n’abantu banyuranye bazwi, ariko kandi azibanda no ku biganiro bigaruka ku muryango.

Akomeza ati “Tuzajya dutumiramo ibyamamare muri izo ngeri z’ubuhanzi. Tuzajyana tuganirana kubijyanye n’ubuzima busanzwe, ibiba mu muryango, ibere ku Isi hirya no hino, dutumire ababifitemo ubumenyi batuganirize…”

Inyandiko zivuga ko Podcasts ikorwa mu buryo bumwe n’ibiganiro bya Radio. Kandi, igafatwa mu buryo bw’amajwi ku buryo isa n’isaha umuntu yayumva.


Rafiki yavuze ko yatangije uru rubuga mu rwego rwo kugira uruhare ku muziki w’u Rwanda 

Ubwo Rafiki yari kumwe na Bad Rama na Keza mu kiganiro kuri ‘DonPodcast’ 

Rafiki avuga ko azajya yibanda ku buzima bwa buri munsi n’uruganda rw’umuziki muri rusange

RAFIKI YATANGIYE KWIKORANA IBIGANIRO NYUMA Y’IGENDA RYA BAD RAMA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND