Umugore wo muri Brazil, Lindaci yatakaje ubuzima ku munsi w’amavuko ye, nyuma yo kurya shokora zarozwe n’uwahoze ari murumuna w’umugabo we, ubwo yazohererezwaga nk’impano yo ku munsi we.
Lindaci Viegas Batista de Carvalho, ubwo yizihizaga isabukuru yimyaka 54, yari yishimye yumva ari umunsi nk’iyindi, gusa ni nawo
munsi we wa nyuma yapfiriyeho.
Uyu mugore ubwo yari mu birori, mu byishimo n’abandi
bantu be ba hafi yakiriye agapfunyika karimo Shokora (Chocolates), gusa
ntiyamenya aho gaturutse ariko ntiyabyitaho kuko yumvaga inshuti zo kumuha
impano ari nyinshi.
Ako gapfunyika kaje kari kumwe n’indabo nziza ndetse
bimeze nk’ibyateguranywe urukundo, bimutera ubwuzu bwo kubyakira, akomeza
kwishima nk’ibisanzwe.
Uyu mugore yakomeje kugira amatsiko y’uwazanye indabo na shokora yari amaze kuryaho, maze atekereza kubaza umugabo we niba ariwe wamuhaye impano y'agatangaza, amwemerera ko ari we wayohereje mu buryo bwo kumwifuriza ibyiza ku isabukuru ye.
Umugore yarishimye atangira kurya kuri shokora yoherejwe n'umugabo we, gusa yarimo asezera ubuzima. Ubwo yajyaga muri saro batunganyirizamo imisatsi kugira akomeze gusa neza ku munsi we w’amavuko, yatangiye gucika intege bidasanzwe.
Ubwo yasohokaga ngo atahe yaguye hasi, abari bamuri
hafi barimo abapolisi bihutira kumujyana kwa muganga, maze akigerayo ahita
ashiramo umwuka.
Ibisubizo bya Autopsie bya Lindaci byagaragaje ko yarozwe. Abashakashatsi basuzumye ibiribwa byari mu birori bye, basanga shokora zoherejwe n’umugabo we zuzuyemo uburozi bukomeye atari
kurokoka.
Umugabo wa Lindaci yatawe muri yombi nk’umuntu ukekwaho
icyaha kubera ubwicanyi bwe. Gusa umugabo yasaga n’utazi iby’ubwo burozi bwari
muri shokora nubwo yemera ko zoherejwe nawe.
Mu gihe
abashakashatsi batangiye gucukumbura cyane, baje kumenya ko umugabo we atari we
waroze uyu mugore, ahubwo murumuna we ariwe wahigiye kwivugana uyu mugore nyuma
yo kubafuhira.
Ubwo bavugaga ku mubano w’aba bombi byavuzwe ko Mário
Sérgio umugabo we yari umukunzi w’uyu mugore kuva na kera, ariko nyuka akaza gufungwa murumuna we agahita
yinjirira umugore wa mukuru we.
Ubwo yafungurwaga mu Gushyingo 2022 yaje kwisubiza umugore we,ariko murumuna we ntibyamushimisha ndetse amera nk’utaye umutwe.
Yakomeje
kurakarira mukuru we n’umugore we ndetse akabohereza ubutumwa bubatera ubwoba,akavuga
ko azihorera ku mugore umwanze akongera gukunda mukuru we nyuma yuko afunguwe.
Ubwo iperereza rya Polisi ryakomezaga gucukumbura
ryagaragaje ko uyu musore yaje kumenya aderesi yaho batuye,ndetse agambirira kuroga impano yateguwe na muku we irimo shokora,bose bakamuhomba.
Nk’uko urubuga rw’amakuru rwo muri Brezile rubitangaza,ruvuga
ko yamenye aderesi ya Lindaci,maze yegera impano mukuru we yateguriye umugore we irimo
shokora ashyiramo uburozi.
Polisi kandi yatangaje ko uyu musore yafatanywe ikimenyetso kigaragaza ko yahamagaye umuntu ugira uburozi kugira ngo amuhe ubwo azakoresha aroga uyu mugore.
Ibyo byatumye afatwa ndetse ubu arashinjwa kuba
yarahitanye ubuzima bw’umugore wahoze ari umukunzi we ariko akaba umugore wa
mukuru we nk'uko bitangazwa na The Mirror.
TANGA IGITECYEREZO