RFL
Kigali

Sherrie Silver yayoboye imbyino yifashishijwe muri ‘Pepsi’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/06/2023 12:30
0


Umubyinnyi mpuzamahanga w'umunyarwandakazi Sherrie Silver, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ayoboye imbyino yifashishijwe mu kwamamaza ikinyobwa cy’uruganda cya Pepsi.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, Sherrie Silver yanditse kuri konti ye ya Twitter anashyiraho amashusho yerekana abantu banyuranye bari kuri ‘Piscine’ bishimira impeshyi, ari nako banywa kuri Pepsi bajyanisha n’umuziki.

Yavuze ko ‘ni njye wayoboye imbyino, yirebe kugeza irangiye’. Uyu mukobwa avuga ko yafatanyije n’umunyamuziki San Benito. Sherrie Silver agaragara mu mashusho ya nyuma avugira mu indangururamajwi.

Pepsi iri mu binyobwa bidasembuye bikundwa na benshi ku Isi bikorwa na PepsiCo. Cyahanzwe na Caleb Bradham mu 1893.

Mu 1898, iki kinyobwa cyahawe izina rya Pepsi-Cola nyuma mu 1961 bahitamo guhindura boroshya izina babyita, Pepsi.

Pepsi ikorerwa mu gace ka New Bern mu Majyaruguru ya Carolina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uruganda rwa Pepsi rumaze iminsi rusakaza amashusho y’abantu banyuranye bagaragaza uburyo banogewe n’iki kinyobwa, cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi.

Ikorwa ry’iyi ndirimbo yamamaza Pepsi ryayobowe na Dave Meyers na Mia Barnes. Sherrie Silver avuga ko ibi ‘ari byo nita ubufatanye bwa nyabwo’.

Akomeza ati “Byari byiza kuyobora iyi mbyino. Mwarakoze abarenga 200 twakoranye ku bw’ubwitange.”

Sherrie Silver amaze kugira uruhare mu kuyobora imbyino zakunzwe mu buryo bukomeye. Uyu mukobwa w’i Huye, niwe wayoboye ababyinnyi The Ben yifashishije mu ndirimbo ye yise ‘Suko’ yatunganyijwe na Producer Krizbeatz uri mu bakomeye muri Nigeria.

Icyo gihe The Ben, yashimye Sherrie Silver wagize uruhare rukomeye mu kuyobora imbyino z’abasore n’inkumi bagaragara muri iyi ndirimbo, amubwira ko afite umutima mwiza. Sherrie Silver nawe yamusubije agira ati "Ni ishema ryanjye".

Sherrie Silver ni umunyarwandakazi akaba n’umubyinnyi wabigize umwuga. Yahanzwe ijisho n’isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo yabiciye bigacika ya Childish Gambino yitwa ‘This Is America’.


Sherrie Silver yatangaje ko yashimishijwe n’amahirwe yahawe yo kuyobora imbyino yifashishijwe mu kwamamaza Pepsi


Sherrie avuga ko gukorana n’abarenga 200 mu kugaragaza Pepsi ari ubwitange


Sherrie amaze kugira uruhare rukomeye mu gutegura indirimbo zakunzwe cyane

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO ABIFASHISHIJWE MU KWAMAMAZA PEPSI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND