Umubyinnyi mpuzamahanga w'umunyarwandakazi Sherrie Silver, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ayoboye imbyino yifashishijwe mu kwamamaza ikinyobwa cy’uruganda cya Pepsi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, Sherrie
Silver yanditse kuri konti ye ya Twitter anashyiraho amashusho yerekana abantu
banyuranye bari kuri ‘Piscine’ bishimira impeshyi, ari nako banywa kuri Pepsi
bajyanisha n’umuziki.
Yavuze ko ‘ni njye wayoboye imbyino, yirebe kugeza
irangiye’. Uyu mukobwa avuga ko yafatanyije n’umunyamuziki San Benito. Sherrie
Silver agaragara mu mashusho ya nyuma avugira mu indangururamajwi.
Pepsi iri mu binyobwa bidasembuye bikundwa na benshi ku Isi bikorwa na PepsiCo. Cyahanzwe na Caleb Bradham mu 1893.
Mu 1898, iki kinyobwa cyahawe izina rya Pepsi-Cola
nyuma mu 1961 bahitamo guhindura boroshya izina babyita, Pepsi.
Pepsi ikorerwa mu gace ka New Bern mu Majyaruguru ya
Carolina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uruganda rwa Pepsi rumaze iminsi rusakaza amashusho y’abantu
banyuranye bagaragaza uburyo banogewe n’iki kinyobwa, cyane cyane muri iki gihe
cy’impeshyi.
Ikorwa ry’iyi ndirimbo yamamaza Pepsi ryayobowe na Dave
Meyers na Mia Barnes. Sherrie Silver avuga ko ibi ‘ari byo nita ubufatanye bwa
nyabwo’.
Akomeza ati “Byari byiza kuyobora iyi mbyino.
Mwarakoze abarenga 200 twakoranye ku bw’ubwitange.”
Sherrie Silver amaze kugira uruhare mu kuyobora
imbyino zakunzwe mu buryo bukomeye. Uyu mukobwa w’i Huye, niwe wayoboye
ababyinnyi The Ben yifashishije mu ndirimbo ye yise ‘Suko’ yatunganyijwe na
Producer Krizbeatz uri mu bakomeye muri Nigeria.
Icyo gihe The Ben, yashimye Sherrie Silver wagize
uruhare rukomeye mu kuyobora imbyino z’abasore n’inkumi bagaragara muri iyi
ndirimbo, amubwira ko afite umutima mwiza. Sherrie Silver nawe yamusubije agira
ati "Ni ishema ryanjye".
Sherrie Silver ni umunyarwandakazi akaba n’umubyinnyi
wabigize umwuga. Yahanzwe ijisho n’isi yose biturutse ku kuba ari we
watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo yabiciye bigacika ya Childish
Gambino yitwa ‘This Is America’.
That @Pepsi commercial you are seeing everywhere featuring Bad Bunny @sanbenito… I choreographed it 😬😏 watch till end for a BTS treat pic.twitter.com/LlmDB3QuGt
— Sherrie Silver (@SherrieSilver) June 2, 2023
Sherrie Silver yatangaje ko yashimishijwe n’amahirwe
yahawe yo kuyobora imbyino yifashishijwe mu kwamamaza Pepsi
Sherrie avuga ko gukorana n’abarenga 200 mu kugaragaza
Pepsi ari ubwitange
Sherrie amaze kugira uruhare rukomeye mu gutegura
indirimbo zakunzwe cyane
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO ABIFASHISHIJWE MU KWAMAMAZA PEPSI
TANGA IGITECYEREZO