RFL
Kigali

Avuga ko azakina filime zo muri Hollywood bakamuseka - Inkuru ya Alien Monster iteye amatsiko-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:29/05/2023 12:49
0


Alien Monster wakinnye muri filime Abapampe na Wrath of Soldier ya Rocky Kimomo, yahishuye inzozi afite zo kuzakina muri filime zo muri Hollywood hafatwa nk’igicumbi cya sinema ku rwego rw’isi. Alien Monster yanahishuye ko hari bagenzi be bafite agahinda gakabije kubera ko babuze aho bamenera ngo bigaragaze muri sinema.



Mu kiganiro na InyaRwanda Tv, Alien Monster yadusangije uko yatangiye akora siporo zaje kumuviramo kubengukwa n’abatunganya filime. Ati: ”Impamvu mbikora ni uko nakuze mbikunda kandi nifuza kuzakina filime zo muri Hollywood. Nifuza gukina mu marushanwa mpuzamahanga”.

Yagiye mu bihugu bisaga bine birimo Japan, RDC, Tanzania na Qatar aho yabaga yagiye mu birori kwigaragaza. Ati: ”Urabona iyi filime ya B13 bagenda basimbuka inzu ndende (etage), nari nagiye gufungura uyu mukino wo gusimbuka kuki bashakaga kuwukura ku muhanda bakawugira umukino w’amarushanwa kuko no muri za Olympique tuzajya tujyayo”.

Alien Monster ashyize imbaraga mu kubaka imbuga nkoranyambaga ze

Avuga ko kugira ngo yitabire ariya marushanwa n’ibirori bitandukanye abikesha kuba akoresha neza imbuga nkoranyamba. Ati: ”Nandikiye abategura iyi mikino bo muri Japan bareba Instagram yanjye basanga hariho video z’ibyo nkora. Ntibatinze kunsubiza bahise bantumira kandi byari ku rwego rw’isi. Rero ndi kubaka imbuga nkoranyambaga zanjye, amafaranga azaza nyuma”.

Gukora siporo yitwa Parkour (gusimbuka, gukora iby’inyuma, kurira inzu ndende) ni ibintu ashoboye ku buryo ubwo yajyaga muri Japan abari bahari baramutangariye.

Nta minsi ishize yiyemeje gukora kinyamwuga

Alien Monster yahoze akorera Sport mu Gatenga no kuri Maison de Jeunes Kimisagara. Mu 2020 nibwo yiyemeje gukora kinyamwuga akaba yitegura kujya muri Tanzania gutunga filime ze zishingiye ku mirwano.

Mu 2024 bazagaragaza uyu mukino muri Olympique izabera I Paris guhera ku wa Gatanu ku itariki 26 Nyakanga (7) kugeza ku itariki 11 Kanama (8) hazaba ari ku Cyumweru. Ni imikino izarebwe n’abarenga miliyali. Izaca ku mateleviziyo 350,000. Abafana bazaba bayikurikiye imbona nkubona basaga miliyoni 9.7

Izitabirwa n’abarenga 10,500. Bazahatanira ahantu harenga 41 (sites). Ni imikino izamara iminsi 19. Ibihugu bisaga 209 bizitabira hakinnwe imikino 28.

Bafite imbogamizi ku batunganya filimi bakina

Alien Monster iyo muganira agutekerereza akababaro abakina filimi z’imirwano bafite. Ati:”Iyo urebye hano mu Rwanda usanga Comedy na Drama na filimi z’imirwano birahanganye ku buryo nta bufatanye buhari. Abantu badufatiraga amashusho (shooting and editing) Nyaxo, Pattyno, Chriss Eazy na Max Lion na King bigiriye muri Comedy noneho Chriss Eazy yigira mu miziki.

Nibo badukoreraga neza urumvako twari tumenyeranye rero birasaba kwifashisha abo hanze nka za Tanzania”. Alien Monster ubusanzwe yitwa Alfred Niyonzima yifuza mu myaka itanu kuba ari gukina muri Hollywood kandi afite ikizere cyo kugera ku nzozi ze. “Mu myaka itanu iri imbere ndi kwibona Hollywood. Ariko ndabivuga abantu bakanseka”.

Tanzania niho agiye kwerekeza amaso ku buryo bazamuhuza na South Africa na Nigeria dore ko ari ho abo muri Hollywood bakura abakinnyi.Alien Monster yanahishuye ko hari bagenzi be bafite agahinda gakabije kubera ko babuze aho bamenera ngo bigaragaze nyamara bafite impano yakabahaye umugati. Afite ubushobozi bwo kurira inzu igeretse kane.

Kurikira Alien Monster kuri Instagram


Reba ikiganiro twagiranye na Alien Monster






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND