RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Bruce Willis yongeye kuremba

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/05/2023 13:15
0


Nyuma y’uko Bruce Willis yari amaze iminsi asa n'uworohewe, byatangajwe ko yongeye kuba indembe.



Muri Gashyantare umwaka ushize, isi ya Hollywood n’abafana bayo bose bakiriye amakuru bami kuko hemejwe ko umukinnyi wa firime Bruce Willis, yari arwaye indwara yo guta ubwonko bwibutsa.

Kuva icyo gihe, uyu mugabo wakunzwe muri firime nka  “Armageddon”, “Pulp Fiction” cyangwa “The Sixth Sense” yagiye abura buhoro buhoro mu buzima bwo mu ruhame kandi umugore we, umunyamideri akaba n'umukinnyi wa firime Emma Heming Willis, yafashe inshingano zo gutanga amakuru ku buzima bwe.

Kubera ibi bibazo by'ubwonko, Willis byatumye asezera mu ruganda rw’imyidagaduro muri Werurwe 2022.

Nyuma yo gusezera mu myidagaduro, uyu mugabo wamenyekanye muri firime “Die Hard” yagiye akomeza kuremba uko iminsi  ishira. Amakuru aturuka hafi y’uyu mugabo, avuga ko indwara igenda irushaho kuba ingorabahizi kandi ko ubu noneho no  kuganira bisanzwe, biri kugorana.

Emma, Willis bashakanye nyuma yo gutandukana n’umukinnyikazi wa firime Demi Moore, ndetse uyu mugore ntabwo yagiye yinubira gutanga amakuru menshi ku buzima bwe kandi yabikoze asangira inkuru zimwe na zimwe ku rubuga rwe rwa Instagram, anashimira abakunzi b'umugabo we batahwemye kumwereka ko bamuri hafi.

Uyu mugore wa Bruce Willis niwe wakomeje gutangaza ko kuri ubu uyu mugabo arembye kurusha uko yarameze mu minsi ishije aho ikibazo cyo kwibagirwa cyafashe indi ntera gusa ikindi gihangayikishije kuri we n’uko atari kubasha kuvuga cyangwa ngo aganire n’abandi.


Umugore wa Bruce Willis yatangaje ko yongeye kuremba ndetse ko atari kubasha no kuganira

Bruce Willis yahagaritse gukina filime kubera indwara arwaye yo kwibagirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND