RFL
Kigali

Nigeria: Umukinnyi wa Filime Saint Obi yapfuye ku myaka 57

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:14/05/2023 9:20
0


Umukinnyi wa Filime wamamaye mu gihugu cya Nigeria, Obi Saint yapfuye afite imyaka 57 y'amavuko.



Amakuru y'urupfu rwa Obi Saint yamenyekanye bavuga ko yapfiriye mu rugo rw'umuvandimwe we nyuma y'igihe gito arwaye.

Ikinyamakuru Pointblanknews.com, gitangaza ko nyakwigendera yapfuye ku Cyumweru cyashyize gusa amakuru y'urupfu rwe atinda kujya hanze kubera ubwumvikane buke bwari hagati y'umuryango we.

Obi yamamaye cyane mu myaka yo muri za  90 ndetse no muri 2000. Amakuru avuga ko yagiye ku bitaro inshuro nyinshi mbere y'uko apfa.

Uyu mugabo Obi Saint, yatangiye gukina Filime mu 1996, amenyekana mu zirenga ijana zirimo  'Sakobi, Festival of Fire, State of Emergency' n'izindi zitandukanye.

Ubusanzwe amazina ye ni Obinna Nwafor, yavutse mu 1965, avukira ahitwa Port Harcourt, mu Mujyi wa Rivers State.Nyuma y'aho ababyeyi be bimukiye muri Jos niho yakomereje amasomo.

Yaje kurangiza amashuri ya Kaminuza muri Jos university aho yize 'Theatre arts'.

Yitabye Imana azize uburwayi ku myaka 57 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND