RFL
Kigali

Call Africa yahamagariye ababyifuza kuyihagararira mu bice by'Igihugu inabatangariza serivisi ibagezaho

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:12/05/2023 10:34
0


Mu rwego rwo kongera imbaraga no kwegera abakiriya n’abafatanyabikorwa, Call Africa yongeye guhamagarira ababyifuza ko bayihagararira mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse ibatangariza serivisi zayo ibagezaho!.



Call Africa ni ikigo gifite uburambe muri serivisi z'ikoranabuhanga. Iki kigo gitanga inama ku bantu ndetse no ku bigo bibyifuza, ndetse bibanda ku nama zo gukoresha ikoranabuhanga n'itumanaho.

Niba uri umunyeshuri cyangwa umucuruzi ufite interinete mu kazi kawe cyangwa wiga, Call Africa igufitiye uburyo wa kwaguramo ubucuruzi bwawe kandi nawe ukabasha gakora uzamura imibereho yawe buri munsi ikagenda neza.

Ni muri urwo rwego muri servisi zitangwa na Call Africa, ikomeje kubagezaho servisi nyinshi zitandukanye kandi zigezweho aho ubu buri munyarwanda wese adakwiye guta umwanya ashakisha uko yatangira umurimo ubyara inyungu, ahubwo yabagana bakamufasha kubona imikorere.

Wakwibaza uti bikorwa bite rero? Tangira wisunga Call Africa muri servisi itanga, usura www.callafrica.rw, maze ubone zimwe muri servisi batanga nawe ube umufatanyabikorwa wabo byoroshye.

Dore zimwe muri servisi ziza ku ikubitiro za Call Africa :

BULK SMS: Ubu ni uburyo bugezweho buhendutse kandi bukoreshwa n'ingeri zose zifite ubutumwa zifuza gutambutsa ku bantu benshi icyarimwe, kandi buhendukira ababukoresha dore ko abamaze kubumenyera batajya bafata n’umwanya wo guhaguruka aho bari:

Ubu buryo bwa BURK SMS wabukoresha muri ibi bikurikira:

Abifuza gutanga amatangazo yamamaza, wifuza gutumira abantu mu bitaramo, wifuza gutumira abantu mu bukwe, wifuza kumenyesha abantu kwitabira inama z’ubukwe, n’ibindi.

Ubu buryo kandi bukoreshwa cyane n’amashyirahamwe, amadini igihe yifuza gutanga ubutumwa runaka, imiryango itegamiye kuri Leta, ibigo bya Leta n’abandi benshi.

Uburyo bwo gukoresha BULK SMS, ni imwe muri serivisi Call Africa yabashyiriyeho kugira ngo yorohereze abakunzi bayo gukoresha igihe neza, kandi bagere ku bantu benshi mu gihe gito ku kiguzi gihendutse.

Call Africa yashyizeho gahunda yise “Kora wigire” igamije kuzamura imibereho myiza y’urubyiruko bakivana mu bukene no mu bwigunge.

Call Africa irahamagarira urubyiruko kwitabira iyi gahunda yabashyiriweho kuko izongera amahirwe yabo yo kwikorera no kwiteza imbere bo ubwabo, bagateza imbere n’Igihugu cyabo.

Mu bindi bishya Call Africa yazaniye abanyarwanda kandi ni uko kuri ubu Call Africa yazanye Digital Telephone System ku bigo ndetse no mu ngo z’abantu.

Call Africa kandi ishishikariza ibigo bya Leta, amabanki (Banks), ibigo by'ubwishingingi (Insurance companies), amavuriro (Hospitals), amahoteri (Hotels), ibigo by'amashuri (Schools), ko babafitiye Sisitemu z’ubwoko butandukanye kandi zihendutse zabafasha.

Bimwe mu bitangwa na Call Africa bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu harimo gukora mu buryo bwibanda ku ikoranabuhanga. Ni muri urwo rwego Call Africa itanga IP Phones, IP PBX, Call Center Dialers, Headsets, Video conferences n’ibindi.

Ibi bikaba bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu aho u Rwanda rukataje mu gukoresha ikoranabuhanga ndetse no muri Afurika  yose.

Niba hari ikifuzo, igitekerezo, inyunganizi cyangwa indi mikoranire waba wifuza kugirana na Call Africa, wabahamagara kuri 0788302371. Email zabo ni callafricaa@gmail.com , callafrica.chantal@gmail.com


Call Africa ni ikigo gifite uburambe mu ikoranabuhanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND