RFL
Kigali

Naterese umugore w'inshuti ya mama wanjye kuri facebook none arashaka kunsura

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:31/03/2023 0:37
2


Umusore ufite imyaka 24 yatwandikiye adusaba kumugira inama kubera umugore w'inshuti y'umubyeyi we wifuza kumusura, kugira ngo banoze umubano batangiriye kuri facebook, nyamara agaterwa ubwoba n’uburyo yamubeshye.



Uyu musore amaze imyaka 8 yibera mu rugo rwa mukuru we utuye mu mujyi wa Kigali, ariko yabonye uwo mugore ubwo yajyaga gusura umubyeyi we mu Ntara y'Amajyepfo aramukunda bituma yifuza kumuganiriza. Kubera ko yamutinyaga ntiyatinyutse kumuganiriza igihe cyose yamusangaga iwabo, bitewe n’uko uwo mugore ari inshuti magara ya nyina kandi akuze.

Uyu musore avuga ko yashatse kumuvugisha ariko akabitinya, kugeza ubwo yabonye ko akoreshesha urubuga rwa facebook noneho agatangira kumuganiriza mu bwisanzure, kuko umugore atigeze amenya ko ariwe baganira.

Yagize ati "Ubundi uwo mu mama mumenya namusanze iwacu, kuko akunda gusura mama wanjye bakirirwa baganira. Namukundiye urugwiro agira ariko nkamutinya, kuko mama amurusha imyaka mike cyane. Njya kumutinyuka byabereye kuri facebook. Igihe nari kuri cati (Chat) nabonye ifoto ye nsanga muzi, numva ngize amahirwe mpita musaba ubushuti hashize  iminsi 3 arabunyemerera. Natangiye kuganira nawe ndetse dutangira guteretana kuko namwisanzuyeho, kandi ibibazo bye byose nari mbizi nk'umuntu wari inshuti ya mama. Ubu tumaranye igihe ntazi ko uwo yakunze ari njyewe, kuko amazina nkoresha kuri facebook si ayanjye ndetse namwohereje n'amafoto atari ayanjye kuko namuteretaga kubera amarangamutima, ndetse nziko amenye naseba kuko natinyaga ko yabiganiraho na mama wanjye.

Uwo musore avuga ko bamaze umwaka bakundana urukundo yise urwa online.

Yagize ati "Kubera ibiganiro twagiranye birimo kwisanzura kandi njye naramukundaga mu buryo ntazi uko byaje, ntakubeshye byajemo gukundana rumwe rwa online ndetse birakomeye kuburyo uwo mubyeyi twageze aho ambwira ko yatandukanye n'umugabo, ndetse yifuza kumbona agakunda umuntu azi. Buri week end dupanga kubonana nkahimba impamvu ituma ntaboneka, kuko we yemera gukora ibishoboka byose tugahura." 

Uwo musore yakomeje agira ati "Mungire inama kuko ndaremerewe, umugore yansabye gukora ibishoboka byose tugahura bitarenze mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, ariko mfite ubwoba kubera impamvu ebyiri: ndabizi ko yabwiye mama nk'inshuti ko hari umusore bakundana uzamuhoza amarira kuko ntacyo bahishanya, ikindi naramubeshye nabona isura yanjye azanyaga anteze na mama!"

Arakomeza ati “Ese muboroke? Ese mubwize ukuri ko namubeshye? Namuhaye amafoto y'inshuti yanjye, amazina nkoresha si ayanjye nzabimubwire nabyo? Ese nzamwemerere ansure? Ndabyibaza nkabura igisubizo, ahubwo nkishinja gukinisha umutima we."

Basomyi bacu akeneye inama zanyu! Ese ni iyihe nama mwamugira? Ese uwo mukino w'urukundo rwabo rwa online  ukomeze? Cyangwa abihagarike? 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric1 year ago
    Mubwize ukuri umukuremugihirahiro
  • Maria1 year ago
    Namu block pe.





Inyarwanda BACKGROUND