RFL
Kigali

Rubavu: Ababyeyi barerera ku ishuri rya H.C.School basabwe kwita ku burere bw’abana mu biruhuko

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/03/2023 23:16
0


Abana biga ku ishuri rya ‘House Of Children School’ riherereye mu Karere ka Rubavu, basoje amasomo y’igihembwe cya Kabiri cy’umwaka w’amashuri 2022- 2023.



Mu muhango wabaye kuri uyu wa  Kane tariki 30 Werurwe 2023 mu ishuri rya House of Children School riherereye mu kigo cya Ubumwe Community Center i Rubavu, abanyeshuri bahiga basoje igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2022/2023.

Ababyeyi bitabiriye iki gikorwa bongeye kwibutswa ko atari umwanya wo kureka abana ngo bajye hirya no hino, ahubwo ko ari umwanya mwiza wo kubafasha gusubiramo ibyo bize mu bihembwe bibiri bitambutse n’indi myaka yashize. 

Ibi byemejwe n’umuyobozi w’iri shuri Nsimiyimana Justin, wagaragaje ko bazakomeza gufasha abana bahiga gusubiramo amasomo yabo muri iki gihe cy’ibiruhuko.

Yvuze ko abana bose bazajya bagaruka kuri iri shuri mu gihe cya mbere ya saa sita mu minsi yose y’akazi.

Ati: “Babyeyi dufatanyije kurera, tubashimiye uko dukomeje gufatanya kuzamura ireme ry’uburezi mu kigo cyacu. Iki gihembwe dushoje abana bitwaye neza ku rwego rushimishije. 

Ubu rero n’ubwo ari umwanya w’ibiruhuko, twe tuzakomeza kubana n’abana tubigisha cyane cyane mbere ya saa sita mu minsi isanzwe y’akazi, ni ukuvuga ko abana muzajya mubana nabo nyuma ya saa sita n’iminsi y’impera z’icyumweru”.

House of Children School ni ikigo giherereye mu karere ka Rubavu, gifite umwihariko wo kugira uburezi budaheza. Ugereranyije n’igihembwe cya mbere, bigaragara ko ijanisha ry’umubare w’amanota y’abanyeshuri yazamutse cyane, muri iki gihembwe cya kabiri. 

Bamwe mu banyeshuri ndetse n’abarimu bahigisha, bagaragaje ko iki gihembwe cyagenze neza bavuga ko mu gihembwe cya Gatatu barushaho gukora cyane.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND