RFL
Kigali

Menya Oniomania itera abantu gusesagura no guhaha ibintu badakeneye bashaka kunezerwa gusa

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/03/2023 18:38
0


Ubusanzwe hari imyitwarire itandukanye umuntu ashobora kugaragaza ku buryo iyo bimubayeho inshuro irenze imwe, birangira abifashe nk’ibisanzwe, ni uko bikarangira avuze ko ariko ateye nawe akabyakira kandi mu by’ukuri ubwo ari uburwayi.



N’ubwo hari ibiba mu buzima bwa muntu bwa buri munsi bikirengagizwa, nta kabuza ko haba hari impamvu nyamukuru ibitera kandi iteka iba ikeneye gukurikiranwa. Ibyo umuntu akunda hari ubwo bigeraho bikamubera nk’ikiyobyabwenge, kuburyo bituma imitekerereze ihazaharira.

Gushakisha ikintu ugata umutwe kandi ugifite mu nkoti, kuba utaba ahantu utari kumwe na telephone yawe, guhora wikanga amarozi ndetse n’ibindi nabyo bifatwa nk’ibimenyetso simusiga bibangamira imibereho ya muntu.

Indwara ya Oniomania, ni uburwayi bwo mu mutwe butuma umuntu asesagura amafaranga, kenshi akagura n’ibintu bitari ngombwa cyangwa ibyo adakeneye. Umuntu ufite ubu burwayi, ntabwo abasha kwihangana iyo afite amafaranga, ahora ashyugumbwa kuyaguramo ibintu runaka, agatuza ari uko ayamaze.

International Journal of Mental Health and Addiction basohoye ubushakashatsi bwakozwe muri Kamena 2014 na Sang-Hee Sohn afatanyije na Yun-Jung Choi, abahanga mu kwita ku bantu babaswe n’ibintu runaka. Bugaragaza uburyo umuntu ufite ubu burwayi ashirirwa n’amafaranga agafata amadeni, kandi ntagire umutima umuhagarika gukomeza kuyafata ataranishyura aya mbere.

Urundi rubuga rwitwa Fashion Discounts narwo ruvuga ko ubushakashatsi bwakozwe muri 2022 n’ikigo cyo mu Bwongereza cya UK Rehab, gikora ubushakashatsi no kwita ku babaswe n’ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bintu, bugaragaza ko abaturage b’u Bwongereza bari hagati ya 8-16% bari barwaye iyi ndwara ya Oniomania muri 2022.

Bugaragaza kandi ko abanyamerika 43.5% muri uwo mwaka bicuzaga ibintu baguze bitari ngombwa, naho 3% by’abaturage b’i Burayi bakuze, bibasiwe n’indwara ya Oniomania. UK Rehab ivuga kandi ko abibasirwa n’indwara ya oniomania ari abo mu kigero cy’imyaka 30, ndetse ko bahorana umutima uhagaze kubera amadeni menshi bahora bafite.

Abarwaye iyi ndwara bakunda guhora bazi imbuga zo kuri murandasi zigezweho zo guhahiraho, ndetse n’amaduka ahorana ibintu bigezweho. Bugaragaza uburyo abafite ubu burwayi baba bafite ibibazo by’agahinda gakabije, kwigunga no guhorana ibyiyumviro by’uko hari icyo babura kuruta kwita ku byo bafite.

Ubu burwayi kandi bwibasira ab’igitsinagore inshuro umunani kurusha ab’igitsinagabo. Ni mu gihe ibicuruzwa byinshi bigurwa cyane n’abafite ubu burwayi ari imyenda, inkweto, ibirungo by’ubwiza, imikufi ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Urwaye iyi ndwara aba afite ibyiyumviro biri hejuru kandi bidasanzwe byo gukunda amafaranga, ku buryo yishora no mu bikorwa bitemewe n’amategeko kugira ngo ayabone.

Nta buvuzi bwihariye buhari bwamufasha kuyikira, ariko ashobora kuganirizwa n’abajyanama mu mitekerereze bakamufasha. 37% mu bakoreweho ubushakashatsi na UK Rehab muri 2022, bavuze ko bagira umutima ubacira urubanza nyuma yo guhaha ibintu byinshi n’ibitari ngombwa, naho 20% bavuga ko bahisha imiryango yabo ibijyanye n’ibyo baguze cyangwa amafaranga nyakuri bakoresheje bakavuga atari yo. 10% bavuze ko bahaha kugira ngo bumve banezerewe gusa, 24% bavuga ko ibyo baguze batanabikoresheje. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND