Ibinyobwa bikonje bifite ingaruka mbi nyinshi ku buzima. Ibinyobwa bikonje bifite ibibazo bikomeye bitera mu buzima birimo nk’umubyibuho ukabije, Diyabete, indwara z'umutima, kurwara igifu, kanseri, kwangirika kw'umwijima, ubugumba, indwara zifata amagufwa, kurwara amenyo bikunze kugaragara ku bana n’abageze mu zabukuru.
Ahanini, ibinyobwa bikonje biteza ibibazo mu bana b'iki
gihe bitewe akenshi n'ibiba birimo nk’isukari ikabije, igira uruhare mu kunaniza
impyiko, kwangirika kw’amagufa, ndetse ibinyobwa bidasembuye bigira uruhare mu
kwangiza ubwonko.
Ibinyobwa bidasembuye bikunze gukoranwa isukari nyinshi igira uruhare rwo gutera diyabete, umubyibuho ukabije, kwangirika k’umwijima, ndetse no kurwara mu gifu byoroshye.
1. Kwiyongera kw’ibiro
Ibinyobwa bidasembuye nka soda birimo isukari nyinshi, ishobora gutuma wongera ibiro vuba. Umubyibuho ukabije nawo utera indwara zitandukanye zirimo umutima, n’izindi ndwara z’ubuhumekero.
2. Kubora kw’amenyo
Kubora kw’amenyo ni kimwe mu bintu biterwa no kunywa
ibinyobwa bikonje, ndetse birimo n’isukari nyinshi. Iyo unyweye ibintu bikonje hari igihe
wumva amenyo akuriye, cyangwa ukumva hari impinduka. Burya aba yangirika.
Bimwe mu binyobwa bikonje byangiza amenyo cyane, bikunze no kuba birimo indimu muri icyo kinyobwa, kuko amazi y’indimu agira aside igira uruhare mu gucukura amenyo, ishinya ikaba yava mu mwanya wayo.
3. Igifu
KENT RO System batangaje ko igihe unyweye ibinyobwa bikonje bikabije
birimo amazi, bigira uruhare mu kubangamira igogora kuko igifu kirwana no
kugabanya ubukonje bwabyo, bityo ibyo wariye bikaba byatinda mu nda cyangwa igifu
ntikibisye neza.
Amazi akonje agora igifu, maze inzira yo koherezwa kw’amaraso anyura mu mitsi ikaba yakora mu buryo budasanzwe.
4. Indwara z’ubuhumekero
Ibinyobwa cyangwa ibiribwa bikonje bigira uruhare
runini mu gutera indwara z’ubuhumekero zirimo ibicurane, inkorora ndetse na
sinezite ku buryo guhumeka bigorana cyangwa umuntu agakonja bikabije.
Akenshi ku bantu barwara indwara ya Asima “Asthma”
bakunze gukonja no guhumeka nabi, bityo bakabuzwa gukoresha ibinyobwa cyangwa
ibiribwa bikonje cyane cyane ibivuye muri firigo.
Benshi mu gihe cy’ubukonje bakunze kurwara indwara z’ubuhumekero
zitandukanye, bakabuzwa gukoresha ibinyobwa bikonje kuko byongera uburwayi
bwabo.
Mu bakwiye kurindwa ibi binyobwa harimo abana
bato, abantu bageze mu zabukuru ariko n’abandi bakwiye kwirinda kubikoresha
igihe bigifite ubukonje buri hejuru, bukabanza bukagabanuka.
Ku bantu bagira ikibazo cyo kurwara “Anemia” indwara
yo kubura amaraso ahagije, bakwiye kwirinda ibi binyobwa bikonje kuko mu
bibaranga harimo gukonja byoroshye kandi barangwa n’inyota nyinshi.
Ubuzima burahenda niyo mpamvu ari inshingano ya buri wese mu kumenya agaciro ubuzima bwe bukwiriye, mbere yo kubimenya warwaye.
Abakobwa n'abagore bari mu mihango bakwiye kubyirinda ndetse n'isukari ikabije, kuko ibongerera uburibwe
Ibinyobwa bikunze kubikwa bikonjeshwa bikunze gukoranwa isukari nyinshi, kandi igira uruhare mu kubyibuhisha umuntu bidasanzwe
TANGA IGITECYEREZO