RFL
Kigali

Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri Utumatwishima, amuha ingingo azashingiraho yita ku rubyiruko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/03/2023 18:01
0


Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah uherutse kugirwa Minisitiri w'Urubyiruko, amwibutsa ko afite inshingano ziremereye kandi akwiye kubakira kubigezweho ndetse n'uburere 'batwigisha', mu rwego rwo gutegura urubyiruko rw'ejo hazaza n'uyu munsi.



Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023 muri Village Urugwiro, wayobowe na Perezida Kagame.

Umukuru w'Igihugu yabanje kwibutsa abayobozi gufatanya, kuzuzanya, gukorera hamwe, kuko 'nta rwego rukora rwonyine' ahubwo mu nshingano haba harimo ko inzego zikorana kuko ari bwo abantu batera imbere n'igihugu kigatera imbere.

Perezida Kagame yavuze ko n'iyo umuntu yaba atari asanzwe mu nzego za Leta akagera ku rwego rwa Minisitiri, 'aba yumva uburemere bw'izo nshingano' z'ubuyobozi zimutegereje.

Yavuze ko no kumva imikorere muri izo nshingano bidakwiye kuba bigoye, kuko ari umuco wumvikana aho ari ho hose, cyane cyane iyo bigeze ku gukorera inyungu rusange z'Igihugu.

Umukuru w'Igihugu, yavuze ko yizeye ko Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yumva neza inshingano zimutegereje 'kandi yumva n'inshingano yo kuyobora, gufasha Igihugu kuyobora urubyiruko mu buryo bundi nabwo bukwiye kumvikana ko burimo inshingano ziremereye cyane'.

Kagame yavuze ko urubyiruko ari ho 'hazaza h'ejo ha buri gihugu' ndetse n'abantu abo ari bo bose. Avuga ko hatarebwa ejo hazaza gusa 'tureba n'uyu munsi'.

Yavuze ko urubyiruko rukenerwa 'mu gihe kiri imbere kurushaho' ari nayo mpamvu bisaba kubategura binyuze mu burere. Akomeza ati "Iyo ufite abantu bato, iyo ufite abana kugira ngo bakure neza bazagire akamaro mu bihe biri imbere biterwa n'uburere wabahaye, uburere butandukanye."

“Uburere bw'imico; imyifatire, ubushobozi, niho havamo amashuri, niho havamo kugira ubuzima bwiza, uba umwubaka ngo agire muri we gushobora ariko noneho bishingiye kuri za ndangagaciro ziba zikenewe mu bantu aho ari ho hose."

Umukuru w'Igihugu yasabye Minisitiri w'Urubyiruko Utumatwishima kuzuza inshingano ze, ashingiye ku bishya bigezweho ndetse n'ibiri mu burere.

Ati "Ndizera ko muzakora mushingiye ku bishya bigezweho ariko mutibagiwe iby'uburere butwigisha."

Yavuze ko nta muntu uba utaranyuze mu myaka y'urubyiruko, kandi abahanyuze mbere 'bafite byinshi bashobora kwigirwaho'. Yungamo ati "Ariko byose ni ugushyiraho umutima, abantu bakumva icyangombwa."

Kagame yifurije imirimo myiza, ubufatanye n'abandi bafite indi mirimo bashinzwe bagomba kuzuzanya nawe, igihe nawe yuzuzanya nabo.

Mu butumwa aherutse kunyuza kuri konti ye ya Twitter, Utumatwishima yashimye Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere, aho yavuze ati “Ntewe ishema no kugirirwa icyizere na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’igihugu cyacu cy’u Rwanda; cyo kuyobora Minisiteri y’urubyiruko. Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida, mbizeza ko nzakorana umurava izi nshingano.”


Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah


Perezida Kagame yabwiye Minisitiri Utumatwishima ko afite inshingano zo kwita ku rubyiruko ashingiye ku bigezweho n’uburere ‘batwigisha’




KANDA HANO UREBE UBWO PEREZIDA KAGAME YAKIRAGA INDAHIRO YA MINISITIRI UTUMATWISHIMA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND