RFL
Kigali

Shampiyona y'u Rwanda isubukuriwe mu bibazo by'Amavubi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/03/2023 15:06
1


Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda, yagarutse hakinwa imikino y'umunsi wa 25.



Nyuma y'imikino ibiri y'ikipe y'igihugu Amavubi, shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda iragaruka mu mpera z'iki cyumweru, hakinwa imikino y'umunsi wa 25. Imikino iratangira kuri uyu wa Gatanu, hakinwa imikino ibiri. Ikipe ya Gorilla FC izakira ikipe ya Sunrise FC, kuri sitade ya Bugesera FC ku isaha ya saa 15:00. Umukino wa kabiri, ikipe ya Rutsiro FC izakira ikipe ya Rwamagana City mu mukino uzabera ku Muganda.

Ku wa Gatandatu, hazaba imikino igera kuri itatu. Ikipe ya Rayon Sports izakira ikipe ya Police FC kuri sitade ya Muhanga, Marine FC yakire Musanze FC ku Muganda ndetse ikipe ya As Kigali yakire Mukura kuri ya Bugesera FC.

Ku Cyumweru hazakinwa imikino igera kuri itatu, harimo umukino Etincelles FC izakiramo Gasogi United ku Muganda, APR FC yakire Bugesera FC kuri Bugesera stadium, Espoir FC yakire Kiyovu Sports i Rusizi.

umukino ukomeye ni umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Police FC, ndetse n'umukino APR FC izakiramo Bugesera FC kuko umukino ubanza Bugesera FC yari yatsinze APR FC.

Urutonde rwa shampiyona

APR FC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 49, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 47, Rayon Sports ikaba iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 46. Marines FC iri ku mwanya wa 15 n'amanota 16, Espoir FC ikaba iri ku mwanya wa 16 n'amanota 14.

Rayon Sports igomba guhangana na Police FC yari imaze iminsi iri mu mikino ya gipolisi 

Bugesera FC iri mu myitozo ikakaye yitegura ikipe ya APR FC 

As Kigali na Mukura bazakinira i Bugesera kuri uyu wa Gatandatu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Curyan1 year ago
    APR inyagiragakipe igisambo rayon bacyambika ipingu





Inyarwanda BACKGROUND