RFL
Kigali

USA: Umugore yiyahuye kubera ubukwe bw'umusore yafashije kuba muri Amerika

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/03/2023 15:01
0


Umugore wabaga muri Amerika ufite inkomoko muri Cameroon, yiyahuye kubera ubukwe bw'umusore yafashije kuba muri Amerika.



Umugore witwa Bella wari uzwi nk'impirimbanyi iharanira uburenganzira bwa muntu, yiyahuye kubera ko uwari umukunzi we yamwanze agahitamo kwishakira undi mugore.

Bella Powers, umunyakameruni wari ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yiyahuriye aho yabaga muri Hyattsville muri Leta ya Maryland. Uwo mugore yimanitse mu kagozi nyuma yo kumenya y'uko umukunzi we yitegura ubukwe bwe n'undi mugore, buzaba tariki ya 3 Kamena 2023.

Biravugwa ko Bella Powers yahaye  uwo musore amafaranga menshi kugira ngo ave  i Bangwa, mu majyepfo y’Iburengerazuba bwa Kameruni amusange muri Amerika, maze  amwigarurire amubere umukunzi. Hashize igihe ageze muri  Amerika, uwo musore yahisemo guhagarika umubano we na Bella Powers.

Umwe mu nshuti za Bella Powers yavuze ko uwo mugore amaze kumenya ko tariki ya 3 Kamena 2023 umusore yakunze azashaka undi umugore, yahisemo kwiyahura yimanitse mu mugozi.


Inkomoko: Talkofnaija.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND