RFL
Kigali

Kenya: Umwana w'imyaka 14 yoherejwe iwabo kuzana amafaranga y'ishuri yimanika mu kagozi arapfa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/03/2023 12:42
0


Umwana wigaga mu mashuri abanza mu gihugu cya Kenya wirukanwe kubera amafaranga y'ishuri, biravugwa ko yageze iwabo akiyahura agapfa.



Uyu munyeshuri wari ufite imyaka 14, wigaga mu kigo cy'ishuri ribanza rya Kiriari riherereye mu Ntara ya Embu mu gihugu cya Kenya, bikekwa ko yapfuye yiyahuye kuwa Kabiri tariki ya 28 Werurwe 2023, ubwo yatahaga iwabo yirukanwe kubera amafaranga y'ishuri.

Uwo mwana w'umuhungu witwa Mwenda Dickson wigaga mu mwaka wa munani, ubuyobozi bw'ishuri bwamusubije mu rugo bumusaba kujya kuzana amafaranga y'ishuri atatanze, agezeyo ngo ahitamo kwimanika mu kagozi nk'uko byatangajwe na Nelson umuyobozi wungirije meya w'Akarere byabereyemo.

Mwenda witeguraga gushoza amashuri abanza, yagenze iwabo asanga Nyina ari mu murimo no kwita ku bavandimwe be, bamaze kuvugana akamubwira icyo bamwirukaniye, Mwenda yahise yimanika mu kagozi nyina witeguraga kumusubiza ku ishuri asanga agiye kumureba asanga yimanitse mu gisenge.

Umusaza utuye mudugudu wa Kigumo, Reverend Robert Nyaga, yavuze ko uwo mwana ibyo yakoze byabatunguye kuko yari umwana wumvira, yongeraho ko icyo icyemezo yafashe cyo kwiyahura cyabateye urujijo.

Umurambo wa Mwenda, wajyanwe mu buruhukiro ndetse hatangira iperereza ku rupfu rwe.

Inkomoko: The star.co.Ke 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND