RFL
Kigali

France: Umunyarwanda watwitse Kiliziya ya Nantes unashinjwa kwica umupadiri yakatiwe gufungwa imyaka 4

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/03/2023 11:38
0


Umunyarwanda watwitse Katederali ya Nantes mu gihugu cy'u Bufaransa yakatiwe igifungo cy'imyaka 4.



Kuwa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023, umunyarwanda Abayisenga Emmanuel ufite imyaka 43, yahamwe n'icyaha cyo gutwika Kiliziya ya Nantes. Uwo muhango unakekwaho icyaha cyo kwica umupadiri yakatiwe gufungwa imyaka 4 kubera icyaha cyo gutwika Katederali ya Nantes mu Bufaransa.

Abayisenga Emmanuel wemereye urukiko icyaha cyo gutwika Kiliziya, agomba gufungwa imyaka ine kubera gutwika no kwangiza katedrale yo mu mujyi wa Nantes mu mwaka wa  2020.

Afite kandi urubanza agomba kuburanamo muri dosiye urukiko rumukurikiranyeho urupfu rw’umupadiri wiciwe Burengerazuba bw’Igihugu cy'u Bufaransa mu mwaka wa  2021.

Muri urwo rubanza urukiko rwavuze ko Abayisenga Emmanuel ubwo yatwikaga Katederali yitiriwe Mutagatifu Petero, yari afite ibibazo byo guhungabana. Urukiko rwategetse ko agomba kuguma muri Loire Atlatintique nibura mu gihe cy'imyaka 5 kandi rutegeka ko atemerewe kugendana intwaro.

Umwunganira mu mategeko, Meriem Abkoui, yavuze ko Abayisenga ashobora kuba afite ibibazo by'Uburwayi bwo mutwe mu gihe hategerejwe raporo izatangwa na muganga wamusuzumye.

Abayisenga Emmauel, ushobora kuzaburana mu mwaka utaha ku cyaha cyo kwica umupadiri aba mu Bufaransa guhera muri  2012 aho yakoraga imirimo y’ubukorerabushake muri Diyoseze ya Nantes.

Mu mwaka wa 2019, yangiye Ubuhungiro mu Bufaransa ahubwo bategeka ko ava muri icyo gihugu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yatwitse iyo Katedrale abishaka kubera kubera umujinya yagize agashaka kwihorera ky bayobora iyo Katederali.

Iyi katedrale bavuga yahiriyemo ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 43 z'amadorari y'Amerika. Iyi Katederali yahiriyemo amashusho n'ibirahure byakozwe mu kinyejana cya 16.

Inkomoko: nantes.maville.fr 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND