Akamaro ko kugira umubare munini w’abagore muri Guverinoma, bifitanye isano no kubaka umuryango urangwamo uburinganire, ndetse bifite inyungu zinyuranye kandi ni imwe mu nzira zo gukemura bimwe mu bibazo biboneka ku nzego za Leta no mu muryango.
Abagore bagira ibitekerezo byihariye,
n’uburambe mu miyoborere bushobora kuganisha kuri Politiki yuzuye, bitewe nuko ari abanyembaraga kandi bafata imyanzuro ihamye.
Mu mateka y’ikiremwamuntu, ubuyobozi bwa politiki
bwari bwarahariwe abagabo gusa, bityo hirengagizwa ubushobozi bw’umugore
ndetse aranakandamizwa kuko byavugwaga ko umugore ari uwo mu rugo gusa.
Kugira
abagore mu nteko nshingamategeko, ni intambwe y'ingenzi iganisha ku buringanire
no gushyiraho umuryango usobanutse, kandi wuzuye utarangwamo
amakimbirane, ufatanya n’Igihugu kubaka ahazaza hacyo.
Ubushakashatsi bwerekanye ko kugira abagore benshi
mu nteko ishinga amategeko biganisha kuri politiki nyinshi zikemura ibibazo
bireba buri wese harimo, nko kwita ku bana kuko basobanukiwe kurera cyane, ubuzima bw’ababyeyi, n’ibindi.
Byongeye kandi, abagore mu nteko ishinga amategeko
bakunze kwibanda ku bibazo birimo imibereho, uburezi, ubuvuzi, no kugabanya
ubukene,nka bimwe bishobora kuzamura
imibereho y’abaturage bose.
Iyo usubije amaso inyuma, usanga abagore baba
nyambere mu kuzana uburinganire mu bantu,kuvuganira abandi, kuzamura ubukungu
byihuse, ndetse amaherezo ibyo bashyiramo imbaraga bigira ingaruka kuri buri munyamuryango no
muri sosiyete.
Hashingiwe ku iterambere, ibihugu byinshi bigenda bisobanukirwa
n’ubushobozi bw’igitsinagore ndetse bakabongera mu nzego z'ubuyobozi kandi bigahita
bigaragaza itandukaniro.
Ibihugu bya Afurika byashyize imbere itorwa ry’abagore
mu myanya y'ubutegetsi muri iki gihe, ndetse ibihugu byinshi ku Isi byateye
imbere nyuma yo kumenya agaciro k’abagore n’ubushobozi bwabo mu miyoborere.
Ihuriro ry’Inteko nshinga mategeko (IPU), urubuga rw’amakuru yemewe ku nteko zishinga amategeko z’isi, rutangaza urutonde rw’ijanisha rw’abagore mu nteko zishinga amategeko buri kwezi.
U Rwanda rwaje ku mwanya wa 1mu bihugu 10 bya
Afurika mu gukoresha abagore benshi mu buyobozi, ndetse no kurwanya ihohoterwa
rikorerwa igitsinagore.
U Rwanda, Igihugu cya 1 mu guha agaciro abagore no kubatora mu nzego nkuru z'ubuyobozi
Mu rwego rwo kwibuka ukwezi mpuzamahanga kw'abagore, dore ibihugu 10 byo muri Afurika bifite abagore benshi bahagarariye abandi muri politiki, nk'uko bitangazwa na Businessinsider Africa.
TANGA IGITECYEREZO