RFL
Kigali

Uganda: Abakozi ba Banki Nkuru bashinjwa kugabanya imyaka kubera gutinya ikiruhuko cy'isabukuru

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/03/2023 8:29
0


Banki Nkuru y'Igihugu cya Uganda yajyanye mu Nkiko abakozi bayo na bamwe mu bahoze bayikorera bazira kugabanya imyaka bagambiriye gutinda mu kazi.



Abakozi ba Banki Nkuru mu gihugu cya Uganda 69 na bagenzi babo 8 nibo barezwe mu nkiko kubera uburiganya bakekwaho bakoze mu mwaka wa 2015 ubwo batangaga indamuntu nshya. Abo bakozi bashinjwa ko bahinduye imyaka yabo bagambiriye kurenza igihe bagombaga kuzahabwaho  ikiruhuko cy'izabukuru (Pension).

Abakuriranyweho n'inkiko guhindura imyaka bose hamwe ni 77 kandi abenshi muri bo baracyakora akazi. Ubutabera bwa Uganda bubakekaho ko bandikishije mu irangamimerere imyaka itandukanye n'iyo bafite. Iyi Banki yavumbuye ko imyaka yabo bandikishije mu gihe cyo gusaba akazi itandukanye n'iyo bandikishishije ku Ndangamuntu basabye.

Amabwiriza agenderwaho iyo batanga ikiruhuko cy'izabukuru (Pension)murI Uganda, umukozi agihabwa afite imyaka 60 ariko abo bakozi bakuyeho imyaka 4 mu bamaze gufata Indangamuntu  ku buryo bazayihabwa bafite imyaka 64.

Amakuru avuga ko hari abakozi benshi bakora no bindi bigo muri Uganda bivugwa ko bagabanyije imyaka yabo ubwo hatangwaga indangamuntu nshya.

Inkomoko: The citizen.CO.TZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND