RFL
Kigali

Perezida Kagame yakebuye abayobozi barebera ibibi bigakorwa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/03/2023 9:00
0


Mu mpanuro umukuru w'Igihugu yagejeje ku bayobozi ubwo hasozwaga ku mugaragaro Itorero rya ba Rushingwangerero, yanenze imikorere mibi ya bamwe muri bo bahishira abatubahiriza amategeko.



Umuhango wo gusoza ku mugaragaro Itorero rya ba Rushingwangerero, wabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo muri Intare Arena, uyoborwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mu mpanuro umukuru w'Igihugu yagejeje ku bayobozi bitabiriye uwo muhango, yagarutse ku bayobozi badakurikirana ibibazo uko bikwiye ndetse ntibakurikirane bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

Umukuru w'Igihugu aganira na na Rushingwangerero (Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari mu gihugu hose), yagarutse ku bibazo bibangamiye abana birimo imirire mibi, igwingira ndetse n'abata ishuri bakajya mu buzererezi, abasaba kubifatira ingamba bigakemuka vuba.

Perezida wa Repubulika, yanenze abayobozi barebera abakora ibikorwa bishobora kugira ingaruka ku buzima bw'abaturage, by'umwihariko abakora amakosa mu myubakire bakubaka inyubako nabi kandi abayobozi babirebera.

Ati "Ibintu by'amazu bigwa bikagwira abantu bigende gute? Hari n'ibya vuba! Hari amazu mwubakira abantu yarangiza akabagwa hejuru, haba habaye iki? Birinda kuba bikarangira n'abantu bakayajyamo gute?

Hagati aho inzego ziba zirihe ibyo bintu biba? Ubu ni ukuvuga ko umuntu wese yikorera ibyo yishakiye mu nyungu ze agapfunyikira abantu amazi nuko akigendera, ejo bikagwa hejuru y'abantu. Biri hagati yacu abayobozi guhera hasi kugera hejuru koko bibaho bishoboka bite?".

Perezida Kagame yakomeje agira ati: "Nari nzi ko Abanyarwanda banga umugayo. Hari ugutinya kubwira umuntu ko akora nabi kuko ufitemo inyungu, harimo no gutinya, ugatinya kumureba mu maso, ari umukuru, umuto, nta muntu uhangara ukora ikibi, ntabwo ari byo ko umuntu akora ikibi mukireba mukagiherekeza."

Ba Rushingwangerero, banagaragarije umukuru w'Igihugu ibibazo bibangamiye bigatuma batanoza serivisi zihabwa abaturage. Ibyo bibazo birimo umubare muto w'abakozi bakorera ku kagari, gukorera mu nyubako zishaje ndetse n'umushahara muto uhabwa abayobora utugari two mu turere two Ntara ugereranyije n'abakorera mu mujyi wa Kigali.

Itorero rya ba Rushingwangerero ryatangiye tarliki 19 Gashyantare risozwa tarliki 25 Werurwe 2023, buri Ntara n'umujyi wa Kigali ba Rushingwangerero bahaturutse batozwaga mu cyumweru kimwe  bagasimburwa na bagenzi babo. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari bitabiriye Itorero riciye ingando ryaberaga i Nkumba mu karere ka Burera ryitabiriwe na Rushingwangerero barenga 2000.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND