RFL
Kigali

Hari indimi bivugira! Perezida Kagame yakebuye ‘abasitari' bagoreka Ikinyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/03/2023 21:50
0


Perezida Paul Kagame yavuze ko buri wese akwiye guharanira kumenya neza kuvuga no kwandika Ikinyarwanda, akebura ‘abasitari’ bagoreka ururimi kubera ibyo baba bagamije. Avuga ariko ko atari ikibazo cyihariye ku Kinyarwanda, kuko byumvikana no mu mivugire y'indimi z'amahanga.



Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2023, ubwo yasozaga Itorero rya ba ‘Rushingwangerero’ ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugali dusaga 200 basoje amasomo n'ibiganiro by'Itorero ry'igihugu.

Mu mbwirwaruhame, Perezida Kagame akunze kugaruka ku gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda, akanatanga ingero z’amagambo abantu bakoresha kandi adakwiye.

Hari amagambo agoretse yagiye avugwa n’abantu bazwi (Abasitari) mu bihe bitandukanye, agakwira ku buryo bwihuse ku mbuga nkoranyambaga, bigira ingaruka nyinshi ku mivugire y’Ikinyarwanda.

Binyuze mu ndirimbo, muri filime n’ahandi abasitari bafitemo ijambo rinini. Hari amagambo menshi wumva ko yavuzwe bitewe n’ibyo nyirayo yari agamije.

Yewe hari n’imvugo zamamajwe cyane n’ibyamamare, inzego za Leta ziherutse gusaba urubyiruko kureka gukoresha.

Ushingiye ku bibazo n’ibitekerezo abayobozi b’utugari bagejeje ku mukuru w’Igihugu bakoresheje ururimi rw’Ikinyarwanda, Perezida Kagame yavuze ko “ugereranyije bavuga neza ururimi rw'Ikinyarwanda”.

Kagame yavuze ko hari abafite ikibazo cyo kutavuga neza Ikinyarwanda, badashaka no gushyira imbaraga mu kwiga ururimi. Banagaragaza ko badakeneye kumenya ururimi rw'Ikinyarwanda byisumbuyeho. Avuga ko bazakomeza kwibutswa. Ati "Turaza kubafasha guhora tubibutsa."

Umukuru w’Igihugu yavuze ko atari umwihariko w’Ikinyarwanda gusa, kuko mu rurumi rwose habamo abantu baruhindura ku mpamvu runaka cyangwa se inyungu zabo.

Akomeza ati “…Ururimi rwose hari abantu bagera aho bagahindura ururimi kubera ko hari ibyahanze biriho bijyanye no kuba bijyanye na arts [ubuhanzi] no kuba 'artistic' no kuba [Abasitari], hari indimi bivugira gusa zijyanye n'uko bishakiye ubwo ni abasitari ku rugero rwacu, bakarugoreka, bijyanye n'icyo bashaka kugeraho. Ibyo biremewe rimwe ngirango niko nkeka...".

Kagame yavuze ko mu ndimi zose harimo n'icyongereza, hari uburyo abantu bazivugamo bijyanye n'uko bishakiye cyangwa 'bitereye mu buzima bwabo'. cyo kimwe no mu Gifaransa, ugasanga abantu barakivuga uko bishakiye bijyanye n'uko bo babishaka.

Umukuru w'Igihugu yashishikarije buri wese gushyira imbaraga mu kwiga Ikinyarwanda. Yatanze ingero z'amagambo akoreshwa kandi atabaho mu Kinyarwanda, ndetse ko akunze no kubibona mu mabaruwa yakira agasanga harimo amagambo adakwiye.

Yavuze ko ijambo 'Ntago' ritabaho ahubwo habaho 'Ntabwo', 'yampereje inka' ni 'Yampayinka Inka', ntabwo ari amanama ni 'inama, 'amashi' ni amashyi, ‘utuzi’ ni akazi….

Umuhanzi Ruti Joel wubakiye umuziki we kuri gakondo y’Abanyarwanda, yanditse kuri Twitter ashima Umukuru w’Igihugu, avuga ko yemeye gutanga umusanzu we mu kwigisha Ikinyarwanda.

Ati “Nejejwe n’uko muri #MeetThePresident y’uyu munsi ubwo Nyakubahwa Perezida yahuraga na ba Rushingwangerero, yongeye kwibutsa abantu gukunda ururimi rwacu. Nemeye kubigisha ikinyarwanda no gukomeza kubakundisha umuco uko nshoboye, ariko Ikinyarwanda cyacu cyeme bitarabaho cyane.”

Perezida Kagame yasabye ko kwigisha Ikinyarwanda binyuze mu bitangazamakuru bishyirwamo imbaraga:

Mu bihe bitandukanye cyane cyane mu bitangazamakuru bya Leta humvikanaga ibiganiro bigaruka ku kwigisha abakiri bato uburyo bwo kuvuga no kwandika Ikinyarwanda. Ariko ntibicyumvikana.

Umukuru w’Igihugu yabajije kuri iyi gahunda yari mu bitangazamakuru. Ati “Abangiza Ikinyarwanda babarushije imbaraga babivanaho, kugira ngo dukomeze twivugire ibyo dushatse?”

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Hon. Bizimana Jean Damascene yijeje Umukuru w'Igihugu ko hagiye kurebwa uburyo bwo kongera kwigisha Ikinyarwanda abana bagakura bazi 'ntibavuga' 'Bavuga'.

Bizimana yavuze ko iyo ururimi rupfuye bigorana kugira ngo Igihugu cyubakire ku nkingi zacyo. Yavuze ko hari gutekerezwa uburyo amashuri ya Kaminuza ku munsi wa Gatatu w'icyumweru bajya bigishwa Ikinyarwanda, kandi amasomo ajyanye n'umuco agashyirwamo imbaraga.

Senateri Havugimana Emmanuel aherutse gutabariza Ikinyarwanda:

Muri Kanama 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagejeje ku Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rw’uburezi.

Ubwo Minisitiri Ngirente yari atanze umwanya ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo babaze ibibazo, Senateri Havugimana yavuze ko ururimi rw’Ikinyarwanda rukwiye kubungabungwa, kuko ruvugwa mu buryo budakwiye.

Ati "Njya numva abanyamakuru bacu ukuntu bakivuga, kandi ni abantu baba barabaye intangarugero, ukumva ururimi bavuga si Ikinyarwanda."

"Byari bikwiye ko ruhabwa umwanya rukigishwa uhereye ku banyamakuru natwe abanyepolitiki, twese tukivuge kimwe. Icyo kintu Minisiteri igihe agaciro, abana bamenye Ikinyarwanda."

Inkuru bifitanye isano: Ibyo bigira aho birangirira - Perezida Kagame ku bavuga nabi Ikinyarwanda bitwaje amateka


Perezida Paul Kagame yasabye buri wese kwihatira kumenya Ikinyarwanda, asaba gushyira imbaraga muri gahunda zifasha abantu kumenya Ikinyarwanda 

Kuri uyu wa Kabiri, nibwo Perezida Paul Kagame yasoje Itorero rya ba Rushingwangerero, ry'abanyamabanga nshingwabikorwa b'Utugali dusaga 2000 

Perezida Paul Kagame (Hagati), Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente (Ibumoso) na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude (Iburyo)












KANDA HANO UREBE UBWO PEREZIDA KAGAME YASOZAGA ITORERO RY'ABAYOBOZI B'UTUGARI

">

Kanda hano urebe amafoto menshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND