RFL
Kigali

Ibyo inzobere zatangaje nyuma y'uko imibumbe 5 yagaragaye mu karasisi iri kumwe n'ukwezi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:28/03/2023 14:05
0


Imibumbe 5 mu mibumbe igaragiye izuba, yaraye igaragaye iri mu karasisi kandi iri ku murongo umwe n'ukwezi, inzobere zigaragaza ko bibaye ubwa mbere ndetse ko bizongera no kubaho.



Mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'isi, hagaragaye imibumbi 5 ibarizwa mu yigaragiye izuba iri ku murongo umwe n'ukwezi. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Mbere 27 Werurwe rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023.

Iyo mibumbe babonye ni Jupiter, Venus, Ukwezi na Mars yabonekaga mu buryo bworoshye, gusa ntibyari byoroshye kubona Uranus na Mercury nubwo nayo yabonekaga bigoye. 

Mercury, Jupiter, Venus, Uranus, Mars, n’Ukwezi yari ku murongo umwe w’igice cy’uruziga mu ijoro ryo kuwa Mbere, kandi abantu hatari bake babashije kubirebesha amaso yonyine.

Ibi kenshi byitwa “akarasisi k’imibumbe” byagaragaye ubwo izuba ryari rirenze mu gice cy’isi mu Burengerazuba bwayo.

Abantu bashakaga kureba neza iyo mibumbe igaragiye izuba, bajyaga ahantu hirengeye mu kirere gicyeye, babonaga neza ako “karasisi”.

Mu mwaka ushize mu mpeshyi nabwo imibumbe ya Mercury, Venus, Mars, Jupiter, na Saturn nayo yatoye umurongo igaragara neza mu rukerera mu gihe  byaherukaga mu 2004 kandi ako karasisi k'imibumbe kazongera kuba mu mwaka wa  2040.

Abaryohewe no  kureba iyi mibumbe mu karasisi kabaye mu ijoro ryacyeye ni abari kure y’amatara yo mu mijyi, ahantu hirengeye hari ikirere gicyeye kidafite ibindi bintu bifite urumuri. Imibumbe ya Mercury na Jupiter yahise irenga ntiyongera kuboneka.

Abatuye mu Majyaruguru y’Igihugu cya Ecosse bari mu bagize amahirwe yo kureba neza  ako karasisi’ kubera ikirere cyabo cyari gicyeye. 

Inzobere mu bumenyi bw’ikirere, Prof Catherine Heymans yabonye ibi birori ari kuri Portobello beach ku nyanja i Edinburgh muri Ecosse.

Aganira na BBC yagize ati: “Kubona umubumbe mu kirere gicyeye cy’ijoro hamwe n’akarasisi k’iyindi byari ibintu bishimishije cyane!”

Inzobere yo mu kigo Royal Observatory Greenwich, Jake  Foster, avuga ko uku kubona kw’imibumbe iri ku murongo umwe byari ibintu byihariye ku isi.

Yagize ati: “Imibumbe ubu ntabwo iri ku murongo, inyanyagiye mu gice cy’izindi nyenyeri n’imibumbe bigaragiye izuba, ariko by’umwihariko kuri twe gusa rimwe na rimwe iregerana mu kirere tukabasha kuyibona gutya.”

Anglesey, mu majyaruguru ya Pays de Galles, ni kamwe mu duce tugira ijoro ryijima cyane kurusha utundi ku mugabane w'u Burayi.

Ahagaze aho yarebeye ako karasisi k'imibumbe i Anglesey, Dani Robertson, ushinzwe kugenzura ikirere mu majyaruguru y’icyo gihugu, avuga ko iri joro ryari ryiza kuko nabo hari icyo babonye nubwo ryarimo ibicu byinshi. 

Robertson ati: “Ndi mu busitani bw’inyuma ndabasha kubona igisate cyiza cyane cy’Ukwezi, ibumoso hejuru yako ndahabona Mars, ifite uduce dutukura, hanyuma hepfo gato ahagana ku mpera hari urumuri rushashagirana rwose, iyo ni Venus. Iyo haba hacyeye kurushaho, nari kuyibona yose, iyo ntarimo kureba ni Uranus, byakenera gukoresha telescope.”

Robertson, avuga ko 98% by’abantu mu Bwongereza baba munsi y’ikirere gihumanye. Agasaba abantu kugerageza kugabanya ibikorwa bihumanya ikirere kuko kucyanduza bibuza abantu byinshi kandi bikabashyira mu kaga.

Inkomoko: BBC news






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND