Birashoboka ko umwana wawe ari umunyeshuri wiga mu mashuri abanza, ayisumbuye cyangwa n'ahandi. Uyu mwana yakoze ibizamini ategereje indangamanota, kandi muri kumwe mu rugo none urabona atangiye guhindura imico.
Mu gihe umwana yarangije gukora ibizamini ategereje
amanota, hari ibyo wamufasha kumenya no guhugiramo kugira ngo ejo cyangwa ejo
bundi bataza guhamagara ngo 'umwana wawe aribye cyangwa bamutwaye mu nzererezi'.
Igitabo Human Development kibamo amasomo
y'ubumenyamuntu, habamo ingingo zitandukanye zifasha ababyeyi kumenya uburyo
barera abana babo kuva umwana avutse kugera akuze ndetse no mu gihe ageze muri iki gihe cyo kuba ategereje amanota ye bigendanye n'ikigero cy'imyaka
afite uko agenda akura.
Umwana ugeze mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri, uwa
Gatatu, gukomeza, afatwa mu buryo butandukanye n'umwana umaze kugera mu mashuri
yisumbuye ndetse no kubitaho biratandukanye nk'uko iki gitabo kibigaragaza.
ESE
NI IKI WAFASHA UYU MWANA MURI IKI GIHE ?
1. Mushakire
ahantu ahugira
Uyu mwana ategereje amanota ye ariko ni mukuru ku buryo
ashobora kwiga ikintu akagifata. Aho gutuma yirirwa mu rugo, mushakire ahantu
bakora ibintu bitandukanye cyangwa babyigisha ubundi umugezeyo umwishyurire
akoreshe icyo gihe wita gito azacyure ubumenyi.
Urugero: Uyu mwana ashobora kuba akunda gukina
umupira w'amaguru cyangwa indi mikino. Mufate umujyane aho bigishiriza umupira, ubundi urebe ko na nyuma yo gufata amanota atazishimira kuhaguma, akazasubira
ku ishuri ari umuhanga muri byose.
2. Mushakire Filime
zo kureba
Uyu mwana aracyari muto, kugira ngo wirinde ko yajya
mu kavuyo kāabandi bana badahuje imico ejo akaba yakurana ingeso utifuza,
mushakire Filime z'abana ariko zirimo amasomo agendanye n'ikigero cye, ubundi
umugenere amasaha yo kuzireba, kukwitaho no kuryama.
3. Tuma amenya
ahantu
Ni byiza ko avuye ku ishuri nawe uramukumbuye, ariko
umugumanye nawe urabizi ko aho mutuye hamurarura bigendanye n'imyaka afite.
Nk'umubyeyi rero mushakire ahantu ajya kumara igihe mu muryango wawe cyangwa
uwa se umubyara niba bahari.
Uyu mwana uzabasha kumenya neza ko ameze neza ndetse abayeho neza kugeza impungenge zawe kuri we zishize.
Ushobora no kumujyana mu byo wirirwamo nk'umubyeyi cyangwa mu kazi kawe ka buri munsi nk'umubyeyi ku buryo bimufasha kumenya neza ko agumana nawe agakora akazi. Ababyeyi bagirwa inama kenshi yo gukora ibi by'umwihariko mu gihe cy'ibiruhuko.
4. Mwigishe
Uyu mwana wawe arumva kandi arubaha, mubyeyi urasabwa
iminota 10 ya buri munsi yo kumuganiriza, umuhugura, umwereka uko agomba
kwitwara mu gihe atari ku ishuri nabyo bizagufasha kugira umutekano kuko
azumvira inama zawe.
Umwana ni umutware, umwana ni ejo hazaza, niyo mpamvu
mu nzira zose umwana ashakirwa icyatumwa ubuzima bwe buba bwiza cyane. Izi nama
zigirwa ababyeyi ndetse n'abandi barera abana.
TANGA IGITECYEREZO