RFL
Kigali

Kayonza: Ubuyobozi bwagaragaje ibyagezweho mu kubaka ibikorwa remezo muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/03/2023 22:29
0


Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza bwatangaje ko ibikorwa remezo bimaze kubakwa muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7 NST1, bigaragaza intambwe aka Karere kamaze gutera mu kwihutisha iterambere.



Kuwa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023, umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, agaragaza ishusho y'aka Karere by'umwihariko ibikorwa remezo byubatswe muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7.

Nyemazi yagaragaje ko muri aka karere hari ibikorwa remezo byinshi byubatswe, mu rwego rwo gufasha abaturage kugira imibereho myiza ndetse no kwiteza imbere. 

Aka karere gakorerwamo ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ndetse kubera parike y'Akagera ibarizwa muri aka karere, hakorerwa ubukerarugendo bugira uruhare mu guhindura imibereho y'abahatuye.

Umuyobozi w'Akarere, yemeza ko muri gahunda y'imyaka 7 ya Guverinoma y'u Rwanda izwi nka NST1 (National Strategy for Transformation) muri iyi gahunda yo kwihutisha iterambere ry'abaturage, mu karere hamaze gukorwa ibikorwa remezo bitandukanye. 

Hubatswe imihanda ya kaburimbo irimo umuhanda uva Kabarondo ujya mu mirenge ya Rwinkwavu na Ndego, uwo muhanda ufasha abaturage mu buhahirane ariko ukanafasha ba mukerarugendo basura icyanya cya Parike y'Akagera. 

Hakozwe  umuhanda mushya wa kaburimbo, ufite ibirometero bitatu mu murenge wa Kabarondo. Mu mujyi wa Kayonza muri uyu mwaka w'ingengo y'imari ya 2022/2023, harimo kubakwa umuhanda w'ibirometero 4 n'igice ndetse hari ibindi birometero bitatu byuzuye.

Mu karere ka Kayonza hanubatswe imihanda yifashishwa mu buhahirane (Feeder Roads) ifite ibirometero 293, ndetse hatangiye kubakwa undi muhanda uhuza imirenge ya Murundi, Gahini na Mwiri ufite ibirometero 34.

Amashanyarazi abaturage bamaze kuyagezwaho ku kigereranyo cya 76%, ndetse baziyongeraho abandi 21.000 bazahabwa muri uyu mwaka w'ingengo y'imari. 

Abaturage bagejejweho amazi meza bari ku kigereranyo cya 83%, ariko hari indi mishinga izageza amazi meza ku baturage, nk'umuyoboro mushya w'ibirometero 31 uzageza amazi meza mu mirenge ya Kabarondo, Nyamirama na Ruramira ndetse undi mushinga wa water for people uzageza amazi mu murenge wa Kabare.

Mu karere ka Kayonza hanubatswe amavuriro y'ibanze (poste de sante) 36 mu gihe bamaze kugira ibigo nderabuzima 15. Hatangijwe umushinga wo kuhira ku buso bwa hegitari 2000, uyu mushinga ukazatwara miriyoni 85 z'amadorari y'Amerika muri Nzeri, abaturage 3500 bazaba batangiye gukoresha uburyo bwo  kuhira. Mu murenge wa Kabarondo harimo kubakwa isoko rya Kijyambere, rikaba riri hafi kuzura.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yasabye abashoramari gushora imari muri ako karere, kubera amahirwe ahari.

Agira ati "Akarere ka Kayonza hari amahirwe menshi ku bantu bashaka gushora imari. Akarere kacu kari umutima w'intara yacu, hakaba ari ahantu heza ho gushora imari mu buhinzi no mu bworozi, tukaba kandi dufite Parike y'Akagera isurwa cyane kubera inyamaswa 5 nini zirimo kuburyo hafi yayo hakenewe abashora imari mu kubaka amahoteli, azajya acumbikira abakora ubukerarugendo."

Nyemazi yakomeje agira ati "Dufite kandi ubuhinzi bw'imbuto mu mirenge ya Kabarondo na Murama zihingwa kuri hegitari 1150, ayo yose ni amahirwe abashomari babyaza umusaruro."









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND