RFL
Kigali

Rwamagana: Abacuruzi barasaba ubuyobozi gukaza ingamba zo kugenzura isuku mu isoko bimuriwemo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/03/2023 22:39
0


Abacuruzi bacururiza mu isoko rya Rwamagana batangiye kwimukira mu gakiriro barasaba ubuyobozi gukaza ingamba zo kugenzura uko isuku ikorwa, by'umwihariko ahashobora guturuka umwanda wateza indwara.



Abacuruzi bakorera mu isoko rya Rwamagana ryimuriwe aho ryakoreraga rikajyanwa mu Gakiriro ka Rwamagana, bavuga mbere yo kuryimurirwamo ubuyobozi bukwiye gushyiraho uburyo bwo kugenzura isuku, kubera imikorere mibi y'abashinzwe gukurikirana uko isuku ikorwa mu bwiherero bukoreshwa n'abacuruzi.

Abacuruzi bavuga ko abayobozi bayobora isoko bagaragaje  intege nke mu kugenzura isuku mu isoko, bamwe muribo bakavuga ko abakozi bakora isuku muri iryo soko bakwiye kugirana amasezerano n'Akarere, kuburyo ubuyobozi aribwo  bwajya bunakurikirana ko yubahiriza ibyo yabwemereye.

Umwe mu bacuruzi twasanze arimo kwimukira aho isoko ryimuriye yabwiye InyaRwanda.com ko ahantu bajyanwe ari hato, kuburyo hatitawe ku isuku by'umwihariko iyo mu bwiherero bahandurira indwara.

Ati "Tugiye kwimuka ariko ubuyobozi buzadufashe abashinzwe isuku baganirizwe rwose, kuko hano hantu batujyanye ni hato cyane kandi turi benshi, hatandukanye n’aho twari turi. Hano ni nko ku gasozi, hatitawe ku isuku twahandurira indwara."

Undi mucuruzi nawe avuga ko isuku yo mu bwiherero ari kimwe mubyo ubuyobozi bukwiye kunoza.

Yagize ati "Isoko twari dusanzwe dukoreramo twari dufite ikibazo cy'uko hajyaga hagaragara umwanda aho twiherera, kuko ukora isuku tumuha amafaranga ariko hagahora umwanda muri Tuwarete (Toilette). Twumva umukozi uhakora yahabwa amabwiriza ndetse igihe habonetse umwanda akabibazwa  n'ubuyobozi, kuko abayobozi b'isoko baba bahugiye mu gucuruza."

Uwo mucuruzi yakomeje avuga ibikwiye kwitabwaho mu bwiherero bw'isoko.

Ati "Mu matuwarete y'isoko usanga nta mazi arimo kandi nkatwe abayisiramu tuba dukeneye kuyisukuza, usanga nta bikoresho byo kwisukuza bihari. Ubuyobozi icyo tubusaba ni uko abakozi bahakora isuku bahabwa amabwiriza n'ubuyobozi, naho kubiharira komite y'isoko ntabwo bizakemuka kuko baba bibereye mu gucuruza ntibabona umwanya wo kujya kureba ibijyanye n'umwanda ndetse hari ibibazo mu bacuruzi badakemura."

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu, Nyirabihogo Jeanne D'Arc yabwiye InyaRwanda.com ko imicungire y'ubwiherero bw'isoko igenzurwa na komite y'isoko, ariko ko bagiriwe inama yo kunoza isuku.

"Ubundi ubwiherero bwacungwaga n’ubuyobozi bw’isoko bunafite umukozi uhoraho uhakora isuku, ni nabo bazakomeza kubukorera amasuku kandi dufite icyizere ko bizagenda neza kubera ko bagiriwe inama yo kubahiriza amabwiriza y’isuku,  banamenyeshwa ko mugihe batagaragaza isuku bazahamburwa hagahabwa abandi babikora neza kubarusha."

Visi Meya Nyirabihogo yabwiye InyaRwanda ko abacuruzi bakoreraga mu isoko rya Rwamagana batangiye kwimurirwa mu gakiriro, kugira ngo imirimo yo kubaka isoko rigezweho itangire.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND