RFL
Kigali

Ubuhamya bw'umukobwa uhozwa ku gitutu n'umwana ushaka guhura na se kwa sekuru bakabyanga

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/03/2023 16:10
0


Umukobwa watewe inda ataruzuza imyaka y'ubukure mu buhamya bwe avuga ko umwana yabyaye amumereye nabi amusaba kumwereka ise.



Uwo mukobwa wabyaye imburagihe ubu afite imyaka 21 umwana we afite imyaka 6, ariko yatangiye kumushyira ku gitutu kugira ngo amwereke ise.

Uyu mukobwa utuye mu karere ka Gatsibo akaba abana n'ababyeyi, yahaye umunyamakuru ubuhamya bwe anemera ko abusangiza abasomyi ba InyaRwanda.com.

Uwo mukobwa yavuze ko umwana we amuhoza ku gitutu, amusaba kumwereka se babyaranye.

Yatangiye agira Ati "Umwana wanjye amaze umwaka wose ambwira ko ashaka kubona se, kuko kuva yavuka ntaramubona. N’ubwo yifuje kumubona ariko ababyeyi banjye bakanyangira kumumwereka, bitewe n’uko yanteye inda ndi umunyeshuri niga mu wa kabiri bikabababaza."

Uwo mukobwa yakomeje ati "Umwana kuva atangiye kwiga mu mashuri y'incuke, yatangiye kumbaza ise kubera ko yumvise ntanga imyirondoro ya se ku mwarimu umwigisha. Njye icyo  nagerageje gukora ni ukumuha ise bakavugana kuri telefoni, ariko nabyo nkabikora nihishe kubera ko mu rugo kuva ntwite bashakaga ko afatwa ariko agafungwa. 

Uko umwana  avugana na se kuri telefoni niko agenda arushaho kwerekana ko ashaka kubona papa we, ariko ababyeyi banjye  bambwiye ko umunsi namumushyiriye ntazabagarukira mu rugo."

Yakomeje agira ati “Ubu ntabwo nemerewe gutembera ndi kumwe n'umwana wanjye, kuko mukuye mu rugo tugatembera bakeka ko ngiye guhura na se kumumwereka. Bajya bambwira ngo uyu mwana ni uwacu ni twebwe yavunnye tumurera, niba ushaka ko ise amubona azamusange hano kandi nawe ntiyakata kuko ahageze azi ko yafungwa".

Mu kiganiro uwo mukobwa yagiranye na InyaRwanda.com, yasabye abakobwa bagenzi be kwirinda iraha, kuko bashobora guhura n’ibyo yahuye nabyo.

Ati “Abakobwa bari mu mashuri nabashishikariza kwirinda ibishuko kuko nkanjye ubu mba nararangije kwiga ndi muri kaminuza, ariko byarangiye banteye inda bituma mva mu ishuri. Abakobwa nabashishikariza kugira ubushishozi bakirinda ibyo badushukisha, nyamara umuhungu iyo aguteye inda ubabara yigaramiye."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND