RFL
Kigali

Gakenke: Inkuba yakubise abana babiri barapfa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/03/2023 11:46
0


Abana babiri bakubiswe n'inkuba barapfa, abandi bantu bari kumwe nabo bajyanwa kwa muganga barimo gutaka kubera kubabara.



Abo bana bakubiswe n'inkuba ubwo bari mu nzu bugamye imvura yagwaga aho batuye, mu murenge wa Gakenke akagari ka Buheta mu mudugudu wa Murambi. Iyo nkuba yabakubise ahagana mu ma saha ya saa kumi, ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023.

Abana bombi ni abahungu bakomoka mu miryango ituranye, umwe yavutse mu mwaka wa 2007 undi avuka 2008. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Buheta, Nyirasanande Georgette aganira na InyaRwanda.com yavuze ko abo bana bakubiswe n'inkuba bahita bapfa mu gihe hari abandi  bantu bane bahungabanye bajyanwa kwa muganga.

Ati "Nibyo nk’uko babahaye ayo makuru, koko abana inkuba imaze kubakubita bahise bapfa. Bimaze kuba twahageze dutabara dusanga bahise bapfa, abandi bantu bane bari kumwe twahise tubajyana kwa muganga kuko batakaga bavuga ko barimo kubabara."

Gitifu Nyirasanande yakomeje agira ati "Abo twajyanye kwa muganga barayeyo ariko mumpamagaye ndi kumwe nabo, barimo kubasezerera bagiye gutaha kandi bameze neza uretse umuvandimwe w'umwe muri abo bana bapfuye, niwe utaramera neza kuko yapfushije umuvandimwe ndetse akaba yari yicaye hagati yabo bombi ubwo inkuba yakubitaga, birumvikana ko yahungabanye ariko nawe ntameze nabi."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Buheta yabwiye Inyarwanda ko ibyo byago bimaze kuba ku mugoroba umuyobozi w'akarere ka Gakenke yageze aho byabereye agahumuriza abaturage, ndetse akabagezaho ubutumwa bwari bugamije gushishikariza abaturage uko bitwara kugira ngo birinde Ibiza birimo n'inkuba muri ibi bihe by'imvura. 

Uwo muyobozi yanavuze ko ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage uko bitwara mu bihe by'imvura, bazanabukomereza mu nteko y'abaturage kuwa Kabiri.

Imirambo ya ba Nyakwigendera yajyanwe ku bitaro ariko irashyingurwa uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2023.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND