RFL
Kigali

Mukansanga Salima yegukanye igihembo cy'umuntu wakoze ibikorwa by'indashyikirwa muri Afurika

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/03/2023 8:17
1


Umusifuzi w'umunyarwanda Mukansanga Salima yegukanye igihembo cy'umusiporotifu wakoze ibikorwa by'indashyikirwa muri Afurika, mu bantu batarenge imyaka 40 " Forty under 40 Africa Awards."



Mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023, muri Afurika y'Epfo habereye umuhango wo gutanga ibihembo by'abanyafurika batarengeje imyaka 40 bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu mwaka wa 2022, aho bahemba ibyiciro bitandukanye birimo ubucurizi, ishoramari, siporo, ndetse n'ibindi byiciro. 

Mukansanga Salima, umusifuzi mpuzamahanga wo mu kibuga hagati, ni umwe mu ishusho y'u Rwanda kuri ubu by’umwihariko muri Siporo nyuma yo gusifura igikombe cya Afurika ndetse akaza no kugira agahigo kadasanzwe ko kuba umusifuzi  wa mbere w'umugore by'umwihariko muri Afurika wasifuye imikino y'igikombe cy'Isi, aho mu mwaka ushize yasifuye imikino yabereye muri Qatar. 

Nyuma y'ibi byose yagezeho, Mukansanga Salima yaje gutorwa ahize abandi mu matora yaba ku ikoranabuhanga ndetse n'amajwi agize akanama gatora.

Nyuma yo kwegukana iki gihembo kiba ngarukamwaka, Mukansanga Salima yashimiye buri umwe wese wamubaye hafi. Yagize ati "Ndishimye cyane kubwo kwegukana iki gihembo, kandi ndanyuzwe cyane kubera uburyo nakoze, ntabwo nakoze njyenyine kuko mfite abantu benshi banshyigikiye haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo mbese ndashimira buri umwe wese ku Isi wanshyigikiye. Ndashimira Rwandair yamfashije kuza hano, none ubu ndahabaye ndi kwishimira iki gikombe."

Mukansanga Salima nyuma yo gushyikirizwa igihembo yashimiye buri umwe wamufashije ngo agere kubyo agezeho

Mukansanga Salima yari ahanganye n'abandi basiporotifu barimo Amine Zarat washinze irerero rya Basketball ryitwa Tibu Basketball Academy riherereye muri Maroc, Mmabatho Langa usanzwe ari umuganga rusange wa rubanda muri Afurika y'Epfo, na Dr Koketjo Tsebe usanzwe ari umwarimu muri kaminuza, ndetse akaba n'umuganga mu bya siporo muri Afurika y'Epfo.

Gutora abagomba guhatana byari byatangiye tariki 24 Ukwakira birangira tariki 16 Ukuboza 2022. Amatora y'abatoranyijwe yatangiye tariki 10 Mutarama asozwa tariki 28 Gashyantare. 

Forty Under 40 Africa Award ni igihembo baha abanyafurika bari munsi y'imyaka 40 bakora business, bakanibanda mu mikurire ya business n'inganda zikubiye mu kwihangira umurimo, abafite ibyo bagezeho mu gukora cyane kandi bakabikora bakiri bato. 

Umuntu ujya muri iri rushanwa agomba kuba avuka muri kimwe mu bihugu 55 bigize umugabane wa Afurika, ikindi kandi agomba kuba atarengeje imyaka 40 cyangwa ariyo afite mu gihe cyo gutanga ibihembo.

Mukansanga Salima w'imyaka 34  umwaka wa 2022 wabaye uw'amateka ndetse n'impinduka mu mateka ye 

Tariki 8 Werurwe uyu mwaka, nabwo Mukansanga Salima yari yegukanye igihembo cya Forbes women Africa nacyo gihabwa umugore wakoze ibikorwa by'indashyikirwa 

Mukansanga Salima usanzwe ari Brand Ambassador wa MTN, ni umwe mu basifuzi b'abanyarwanda bakomeye muri Afurika ndetse no ku ruhando rw'Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niragire Gisele1 year ago
    Mukasanga wacu komeza utere imbere turagushyigikiye gusa ujye wibuka nabafana bawe muri rusange nange ndimo





Inyarwanda BACKGROUND