RFL
Kigali

Minisitiri Musabyimana yasabye ko imiyoborere myiza ikwiriye kugaragazwa n'impinduka ku mibereho myiza y'abaturage

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:25/03/2023 14:12
0


Ubwo yatangizaga umwiherero wahuje abafatanyabikorwa ba MINALOC, Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko umusaruro w'imiyoborere myiza ari impinduka zigomba kugaragarira mu mibereho y'abaturage.



Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yatangaje ibi mu karere ka Nyagatare ubwo yatangizaga umwiherero w'abafanyabikorwa b'iyo Minisiteri kuwa kane Tariki ya 23 Werurwe 2023.

Yavuze ko impamvu bateguye umwiherero byatewe n'uko abafatanyabikorwa bifuzaga ko baganira ku bikorwa bakorera abaturage kugira ngo bahuze imbaraga hagamijwe gufasha abaturage kwikemurira ibibazo.

Yagize ati: "Gahunda yo gufasha abaturage kwikura mu bukene ni gahunda dufatanyije n'aba bose bari hano, bagira uruhare mu kunganira Leta. Hari imiryango itegamiye kuri Leta (NGOs) idufasha mu bukangurambaga ndetse n'abikorera. Buri wese agomba gukora ibikorwa biri mu nshingano ze ariko bagashyira hamwe kugira ngo twuzuzanye.

Minisitiri Musabyimana yungamo ati: "Tuba twabahurije hamwe tugamije ko tuganira uburyo imiyoborere myiza yadufasha gukura abaturage mu bukene no kurushaho kuzuzanya kuko ushaka kwiruka cyane agenda wenyine, ariko ushaka kugera kure agendana n'abandi, ni bwo agera aho yifuza kandi mu buryo bwiza."

Minisitiri Musabyimana, yemeza ko gahunda zo kuvana abaturage mu bukene, Minisiteri izahindura uburyo zakorwamo, umuturage akaba umufatanyabikorwa wa Leta aho kwitwa umugenerwabikorwa.

Ati: "Abaturage bagomba kuva mu bukene babigizemo uruhare, niyo mpamvu dushaka ko abaturage baba abafatanyabikorwa mu iterambere ryabo. Turashaka ko babyumva kuko ni abantu bafite ibyo bifuza, ariko bagomba kubigiramo uruhare. Nta muntu wakurwa mu bukene we adashaka kubuvamo, nibo hazajya ntiyemeza kubuvamo, noneho bagafashwa kubwikuramo."

Minisitiri Musabyimana yakomoje ku miyoborere myiza avuga ko ikwiriye kugaragarira mu buryo abaturage bagera ku iterambere ndetse umusaruro wayo ukageza abaturage ku mibereho myiza.

Uruhare rw'imiyoborere myiza mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage rwanashimangiwe na bamwe mu bayobozi bagaragaje guha umwanya abaturage, bakagira uruhare mu bibakorerwa bigatanga umusaruro.

Kuba Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yifuza ko abaturage bafashwa kwikura mu bukene ariko nabo bakishakamo ibisubizo, umudugudu wa Gakoma mu Murenge wa Karangazi ni urugero rw'uko bishoboka nk'uko byatangajwe n'umuyobozi wawo Jon Bosco Sabiti.

Umwiherero wahuje Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu n'abafatanyabikorwa bayo, witabiriwe n'imiryango mpuzamahanga ifite ibikorwa bigamije iterambere n'imibereho myiza y'abaturage ndetse harimo imiryango Nyarwanda itegamiye kuri Leta ndetse n'abikorera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND