RFL
Kigali

Amavubi: Umutoza Carlos asoma umukino? Kuki ahora yamburwa ibyo yari afite?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/03/2023 9:48
1


Uyu munsi Amavubi yujuje imyaka 2 adatsinda umukino mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika, gusa hakaba aho byashoboka ariko umutoza w’Amavubi agasa nk’ubyitambitse.



Tariki 24 Werurwe 2021 muri sitade yambaye ubusa i Nyamirambo, nibwo u Rwanda ruheruka gutsinda umukino mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika. Icyo gihe u Rwanda rwatsinze Mozambique igitego 1-0, cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 70 yinjiye asimbuye.

Kuva icyo gihe u Rwanda ruri guhanyanyaza bikanga, ndetse rimwe na rimwe rukamburwa n’ibyo rwari rufite. Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, ni umwe mu batoza batangiranye amahirwe ndetse n'amashagaga mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika ariko akenshi yamburwa ibyo yakabaye afite, ndetse rimwe na rimwe bikagenda ubona ko hari icyakabaye gikorwa.

"11 kuri 11 twari beza kurusha Benin, iyo tutabona ikarita itukura twari dukwiye amanota atatu." Carlos nyuma y’umukino wa Benin avuga ko yazize ikarita y’umutuku.

Carlos Alos mu mikino itatu amaze gukina mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, amaze kubanza igitego inshuro 2 ariko gusoza umukino bikamunanira, ndetse undi mukino yashatse kunganya ariko Senegal imwima uburenganzira mu minota ya nyuma atsindwa igitego.

Ni umutoza utazi gusoma umukino? Birasaba iki ngo Amavubi asoze iminota 90 afite amanota atatu?

Iyo ufashe Carlos Alos ndetse na Mashami Vincent yasimbuye, usanga aba batoza bafite abakinnyi bamwe ariko kubakoresha bigasa n’aho bitandukanye turebeye kuri buri umwe n'umusaruro yabakuragamo.

Ubwo amavubi yatsindwaga igitego na Benin, Omborenga ni we mukinnyi wari umaze gukinira amavubi imikino myinshi (55) wari usigaye mu kibuga

Carlos Alos amaze gutoza imikino 10 kuva yahabwa Amavubi, muri iyo mikino yatsinze umukino umwe wa gicuti, aganya 5 atsindwa 4, ubwo ku manota 30 afite amanota 8 harimo 2 ku 9 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

Muri iyi mikino yose Carlos amaze gukina ntaratsinda igitego hejuru y'umunota wa 65 kuzamura, kandi ikipe icyura amanota 3 ibitego byo mu minota ya nyuma birakenerwa ngira ngo ushaka urugero wareba umukino waraye uhuje Sudan y’Epfo na Congo. 

Usibye ibyo kandi Carlos ntarabasha gutsindwa igitego ngo acyishyure, usibye umukino wa St Eloi Lupopo yatsinzwe igitego akacyishyura ku munota wa 28, ariko nabwo umukino warangiye atsinzwe ibitego 3.

Byaba mu mikino ya gicuti byaba mu mikino y'amarushanwa, Carlos ntarabasha gusoza umukino nibura atsinze igitego kirenze kimwe mu mikino icumi amaze gutoza Amavubi.

Tujye mu kibuga

Umukino Amavubi aheruka gutsinda mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika nk’uko twabibabwiye, byari kuri uyu munsi 2021 ubwo Byiringiro Lague yatsindaga igitego ku munota wa 70.

Byagenze gute ngo Amavubi abone aya manota?

Ku munota wa 30 Manzi Thierry yabonye ikarita y'umuhondo, ari nacyo gikorwa cyabaye mu gice cya mbere. Mashami Vincent igice cya kabiri kigitangira yahise akora impinduka, Byiringiro Lague asimbura Manzi Thierry wari ufite umuhondo adashaka ko abona uwa kabiri, ndetse Rubanguka Steve umupira wari wananiye ava mu kibuga hinjira Niyonzima Olivier.

Mashami Vincent yasimbuje inshuro 2 umutoza wa Mozambique ataramenya aho ibintu bigana, ndetse bimuviramo intandaro yo gutsindwa igitego ku munota wa 70. Nyuma yo kubona igitego Mashami yahise akuramo Sugira Ernest ashyiramo Iradukunda Bertrand wari ufite umuvuduko, ndetse umukino ugiye kurangira Haruna avamo hajyamo Twizerimana, umukino u Rwanda ruwucyura uko.

Turebe Carlos ku mukino w’ejobundi Amavubi anganya na Benin

U Rwanda rwabonye igitego ku munota wa 13 gitsinzwe na Mugisha Gilbert. Icyo gitego cyagiyemo Sahabo yamaze kubona ikarita y'umuhondo ku munota wa 2. Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye, ndetse ari ibishoboka ku mutoza usoma umukino rwari gutwara aya manota.

Byiringiro Lague niwe mukinnyi uheruka guhesha amanota 3 Amavubi mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, ndetse akaba umukinnyi rukumbi uheruka gutsinda igitego cy'amavubi hejuru y'umunota wa 65 mu mikino y'amarushanwa 

Carlos aho gukuramo Sahabo wari wamweretse kuva kare ko ari gukora amakosa kandi afite ikarita y’umuhondo, yakuyemo Emmanuel ariwe mukinnyi mukuru mu myaka nyuma ya Kagere Meddie mu bakinnyi bari mu kibuga, ashyiramo Ishimwe Christian.

Sahabo wari watanze ibimenyetso kuva kare yabonye ikarita y’umuhondo ya kabiri ibyara ikarita itukura, nyuma y'iminota 7 umutoza akoze impinduka za mbere. Nta gutinda Carlos yisamye yasandaye asimbuza abakinnyi 3 icyarimwe, barimo Ally Niyonzima na Rwatubyaye bagombaga kuba bagiyemo mbere niba yarashakaga kugarira akaryama ku gitego. Ally wari mu kibuga, Carlos yabonye adahagije ku munota wa 75, ayishyiramo na Mugisha Bonheur gusa ibyo byose yarimo abagarira igitego yatsinzwe ku munota wa 82.

Mu mukino wa mbere wa Carlos yahuyemo na Mozambique, uyu mutoza yatakaje umukino mu minota 2. Carlos Alos yabanje igitego ku munota wa 65, ku munota wa 66 Mozambique isimbuza abakinnyi 2 ku munota wa 67 ihita ibona igitego cyo kwishyura amanota atatu mu minota 90 arabura.

Usibye iyi mikino dufatiyeho urugero, Carlos bigaragara ko atiteguye gutahana amanota 3 mu minota 90 nakomeza gusoma umukino no kugendana n'umukino nk'uko ari kubikora.

Mu nzira Carlos ajya muri Benin yatsinzwe na Ethiopia igitego ku munota wa 83, yatsinzwe igitego na Senegal ku munota wa nyuma, u Rwanda rwatsinzwe na Ethiopia i Huye igitego ku munota wa 22 kucyishyura biranga.

U Rwanda ubu rufite amanota 2 Mashami yasozanyije amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika bwa mbere ubwo yahabwaga Amavubi, ndetse ubu u Rwanda rurabura amanota 4 ngo rugeze amanota 6 ruheruka kugira mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ruheruka kwitabira.

Uko mbibona

Umutoza Carlos agomba gusobanura ubwoko bw'imikinire ye, ndetse akamenya gutandukanya abakinnyi afite n'ibyo bashoboye.

Ubwo Sugira Ernest yari akiri mu bihe bye, yari afite ubushobozi bwo gutsinda igitego mu minota yose y'umukino by’umwihariko guhera ku munota wa 70, ariyo mpamvu abatoza benshi bamukoreshaga mu minota ya nyuma. Abantu murabyibuka muri CHAN araza abantu hanze ku gitego yatsinze Togo, muribuka i Kigali u Rwanda rushaka itike ya CHAN agatsinda Ethiopia igitego cy'itandukaniro nabwo abantu biruka imihanda.

Icya kabiri Carlos Alos akeneye kwiyumvisha ko igitego kimwe kitakwambutsa Nyabarongo, mu gihe agize amahirwe y'igitego agashaka icya kabiri kandi akabikora mu minota yose y'umukino.

Icya gatatu Carlos akwiye kumenya kugarira kuko abakinnyi b'abanyarwanda uwo muco barawufite, niba yishyizemo kunganya akabirwanira ishyaka, niba ashaka gutsinda umukino akabikora yirinda kwinjizwa igitego.

Icya kane Twamaze kubona ko hari ibyo Carlos ashoboye ariko abatoza be bungirije ashatse yabahindura agashaka abatoza bazi gusoma umukino kumurusha, ndetse bakajya bamufasha kwivana mu mwobo agwamo iyo amaze kubona igitego ariko kukigumana bikanga, ndetse no gushaka ibisubizo mu gihe uyu mutoza yatsinzwe igitego akaba yabasha kucyishyura agatsinda n'ikindi. Umutoza namurangira wamufasha ibi uri hafi, ni Afahmia Lotfi uri gutoza Mukura.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 nta gihindutse, u Rwanda rurakira Benin mu mukino wa 4 ukaba uwa mbere wo kwishyura mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika aho uyu mukino uzabera i Huye, ndetse ukaba umukino wa mbere uzaba ubereye mu Rwanda muri iyi mikino y'amatsinda u Rwanda ruri mu itsinda rya 12.

Jacint Magrina umutoza wungirije Carlos, umusaruro we ku ntebe y'abasimbura nawo ntacyo wica ntacyo ukiza. Tubibutsa ko uyu mutoza aka ariko kazi ka mbere nk'umutoza wungirije 

Mugenzi Bienvenue ubwo Amavubi yatsindwaga igitego na Benin niwe  mukinnyi wari ukuze mu myaka wari usigaye mu kibuga 29

Carlos kuva yahabwa Amavubi ntarabasha gutsinda ibitego 2 mu mukino umwe 

Tariki 14 Kamena 2015 nibwo Amavubi aheruka gutsindira hanze umukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, bakaba baratsinze Mozambique igite 1-0 cyatsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 3






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntawukuriryayo emmanuel mangwende1 year ago
    Nibyo koko amavubi afite ikibazo muri staff ntabwo ikibazo ari abakinnyi kuko abakinnyi barashoboye ubuyobozi bwa ministeri ya sport ni bushake uburyo bwaha ibyishimo twebwe abanyarwanda kuko ikibazo nabo barakibona yuko ari abatoza banyurwa n'ubusa ngo batsinze kandi naho baragera bishimira igitego umukino utararangira naho bitabaye ibyo tuzajya duhora turimba kumavubi gusa ntihagire igihinduka nibashake abasaza bakinnye umupira babiyegereze kuko urwanda rurabafite navuga nka TIGANA,CANISIUS,OLIVIER KAREKEZI, nabandi benshi bafite ugukunda igihugu kuko ibi si ibintu kugihugu nku u RWANDA gifite ubuyobozi bwiyubashye nk'umusaza wacu poul KAGAME cyangwe abo banyamupira bavuge kobyabananiye dushakire ahandi berure bavuge ko byabananiye kuko urebye no mumacrebe yacu ntacyo atwereka rwose kuruhando mpuzamahanga yewe uwakandika ku mavubi bwakira bugacya reka nduhuke ariko sinzahwema kubabwira ukuri kugeza igihe bazakosorera kuko amafaranga abatakaraho hari abaturage baba babuze nicyo barya.





Inyarwanda BACKGROUND