RFL
Kigali

Adidas iri guhomba akayabo nyuma yo gutandukana na Kanye West

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:17/03/2023 14:40
0


Nyuma yo gutandukana na Kanye West, Adidas yitezweho guhomba akayabo ka miliyoni 740 z'amadorari muri 2023, nyuma yo guhomba miliyoni 763 muri 2022, ndetse iki akaba aricyo gihombo kinini igize mu myaka 30.



Mu kwezi gushize hatangajwe amakuru yo guhomba kwa Balanciaga, Adidas na J.P Morgan Chase bitewe no kuba barahagaritse imikoranire n'umuraperi Kanye West kuri ubu witwa 'Ye'. 

Kuri ubu amakuru atangazwa na Hollywood Unlocked aravuga ko Adidas, Inzu ikora inkweto ikorera mu Budage yitezweho guhomba agera kuri miliyoni 740 z'amadorari, iki gihimbo kikaba cyaratewe n'inkweto za Yeezy zikiri mu bubiko zitagurishijwe. 

Nk'uko byagiye bitangazwa, umuraperi Kanye West yagize umwaka utoroshye wo kwibasirwa n'imbuga nkoranyambaga muri 2022, nyuma yo gutangaza amagambo arwanya Abayahudi. Ibi byatumye ahagarikirwa imikoranire n'ibigo bikomeye birimo Adidas, Balanciaga n'ikigo cy'ubucuruzi cya J.P Morgan Chase.

Ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe, Adidas yatangaje ko yahombye agera kuri miliyoni 763 mu mwaka wa 2022 ndetse ko biteze guhomba agera kuri miliyoni 740 muri uyu mwaka wa 2023, ndetse akaba ari nayo mafaranga menshi bahombye mu myaka 30.

Umuyobozi wa Adidas, Bjorn Gulde yagize ati "2023 uzaba umwaka w'inzibacyuho wo kubaka umwaka wa 2024 na 2025, tugomba kugabanya ibikoresho biri mu bubiko ndetse tukagabanya n'ibiciro, tuzongera gutangira kubaka ubucuruzi bwunguka muri 2024."

Yakomeje agira ati "Adidas ifite ibyo icyeneye byose kugira ngo itere imbere gusa tugomba kubanza kongera kwita ku bicuruzwa byacu, abaguzi, abafatanyabikorwa, hamwe n'abakinnyi bakoresha ibicuruzwa byacu."

Adidas iri guhomba akayabo nyuma yo guhagarika imikoranire na Kanye West








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND