RFL
Kigali

Abana ba Nipsey Hussle beguriwe imitungo Se yasize

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:17/03/2023 14:36
0


Abana b'umuhanzi Nipsey Hussle witabye Imana muri 2019, beguriwe inzu icuruza imyenda ya 'Marathon Clothing' uyu muhanzi yasize.



Ku wa Gatatu, umufatanyabikorwa mu bucuruzi akaba n'umuvandimwe w'umuhanzi Nipsey, Blacc Sam, yatangarije mu kiganiro 'Earn Your Leisure' ko ibikorwa by'ubucuruzi uyu muhanzi yasize, bizegurirwa abana be bikazabafasha mu bihe bizaza.

Yagize ati "Iyo mvuze ko tubifite, mba mvuze ko biri mu mazina y'abana ba Hussle." Yakomeje agira ati "Ibi ni ibintu Se yakoreye, byabo, kandi bifite agaciro kuri njye, ndetse kuba tugifite iri duka nibyo binyibutsa ibyo Hussle yatubwiye kandi akatwigisha."

Nk'uko HipHop Dx ibitangaza, uyu ntabwo ariwo murage wonyine Nipsey yasize, kuko abifashijwemo na bagenzi be barimo Kendrick Lamar, P Diddy na YG, indirimbo na alubumu bye bigenda bihabwa ibihembo bikomeye nyuma y'urupfu rwe, arasiwe hanze y'iduka ry'imyenda rye. 

Ku itariki ya 16 Gashyantare huzuye imyaka itanu alubumu ya Hussle yise 'Victory Lap' igiye hanze, ndetse RRIA, ikigo gihagarariye Inzu zitunganya umuziki muri Amerika cyahaye igihembo iyi alubumu, ndetse bayishyira ku byapa bya LP ya 2018. 

Si alubumu gusa kuko na zimwe mu ndirimbo yakoranye n'abahanzi barimo Kendrick Lamar bakoranye ' Dedication', 'Blue Laces 2', 'Last time That I Checc'd' yakoranye na YG na 'Rap N-Niggas' yakoranye na P Diddy byahawe ibihembo bitandukanye. (Platinum Status)

Byongeyeho kandi Sosiyeti itegura filime y'umukinnyi wa NBA, LeBron James yitwa SpringHill Production iri gufatanya na Marathon Films, mu gutegura filime mbarankuru y'ubuzima bw'uyu muhanzi bise 'Hussle', ikazaba ivuga ku buzima bwe kuva mu bwana aho yakuriye Calfornia kugeza abaye umuhanzi twamenye.

Iyi filime izereka abafana ba Nip iby'ingenzi ku buzima bwe, ndetse izagaragaza ibiganiro bitigeze byerekanwa yagiranye n'ibyamamare birenga 50 harimo Snoop Dogg, Kendrick Lamar, Diddy n'umukunzi we w'igihe kirekire Lauren London.

Abana ba Nipsey Hussle barimo uwo yabyaye mbere yo gukundana na Lauren London beguriwe inzu y'ubucuruzi Se yasize

Nipsey Hussle yapfuye arashwe ku itariki ya 31 Werurwe 2019

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND