RFL
Kigali

Birdman yanenze Billboard itibuka gushima abayobozi bafashije abaraperi

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:17/03/2023 9:56
0


Umuraperi ndetse akaba n'umuyobozi wa Cash Money Record, imwe mu nzu zitunganya umuziki w'abaraperi zikomeye muri Amerika, yanenze Billboard ishima abaraperi ariko ntiyibuke gushima abantu babafashije kugera aho bageze.



Umuraperi Bryan Christopher Brooks, uzwi cyane ku izina rya Birdman, ku wa Kane yasangije ubutumwa ku rukuta rwa Instagram, anenga cyane Billboard kuba idaha ishimwe abayobozi ba benshi mu baraperi beza babafashije kugera aho bageze, ndetse yongeraho ko ari we muyobozi mwiza w'injyana ya Rap wabayeho mu myaka 50 imaze.

Birdman yanditse ati "Billboard ndabibona wakoze urutonde rw'abaraperi icumi bubashywe (muri iyi njyana) ariko se ko ntakivugwa ku muyobozi mukuru waciriye inzira aba baraperi ngo babe ibyamamare, arwana urugamba inyuma y'imiryango."

Yakomeje agira ati "Mujye muha icyubahiro izina ryanjye kandi mureke gukina nanjye." Yongeraho ko yabereye umuyobozi mwiza abaraperi benshi muri iyi myaka 50 HipHop imaze, abafashiriza muri Cash Money Record (YMCMB), imwe mu nzu zitunganya umuziki w'abaraperi zikomeye muri Amerika.

Aya magambo Birdman ayatangaje nyuma y'amezi make Billboard ishyize hanze urutonde rw'abaraperi beza 50, mu guha icyubahiro imyaka 50 injyana ya HipHop imaze itangijwe, abo baraperi barimo Nicki Minaj, Snoop Dogg, Drake, Lil Wayne, The Notorious B.I.G., Eminem, 2Pac, Nas, Kendrick Lamar na JAY-Z.

Gusa abafana banenze uru rutonde rutashyizwemo abaraperi nka Ice Cube, Ja Rule n'abandi bagize uruhare rukomeye mu kubaka HipHop yo mu myaka yashize.

Mu kwezi gushize Birdman w'imyaka 54 nabwo yari yagarutse ku buryo atumva ukuntu baha icyubahiro abaraperi bakoze neza mu kwizihiza imyaka 50 ya HipHop, ariko nyamara ntibashimire abayobozi bafashije aba baraperi mu kugera aho bageze. 

Birdman yanditse ati "Ntabwo numva iby'iyi myaka 50 ya HipHop, aho baha icyubahiro abaraperi bakomeye, ntekereza ko n'abayobozi babo babafashije kuba bakiriho bakabereka uburyo bakora neza n'uburyo injyana ya HipHop yaguhamaho, bakabaye bashimwa mu buryo butandukanye."

Birdman yanenze Billboard itibuka gushima abayobozi bafashije abaraperi

Birdman yafashije bamwe mubaraperi bakomeye barimo Lil Wayne, Nicki Minaj, Drake n'abandi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND