RFL
Kigali

Burundi: Abanyeshuri bafashwe basambanira mu ivuriro birukanwe

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:15/03/2023 17:32
0


Abanyeshuri bafatiwe mu ivuriro barimo gusambana, ubuyobozi bw'ishuri bigaho bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo kubirukana burundu.



Aba banyeshuri biga mu ishuri rya Lycée Technique Kiremba -Sud bafashwe barimo gusambanira ku gitanda cy'umurwayi, mu kigo nderabuzima cya Kiremba mu ntara ya Bururi kuwa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe, bakaba bombi bari mu gikorwa cy'urukundo cyo gusura abarwayi.

Itangazo ryasohowe n’ishuri kuwa Kabiri tariki ya 14 werurwe 2022, rigaragaza ko ikigo cy'ishuri abo banyeshuri bigaho cyatangaje ko abo banyeshuri bombi birukanwe nyuma yo  gufatirwa ku gitanda cy’umurwayi bari bagiye gusura barimo kuhasambanira.

Umuyobozi w'ishuri Lycée technique Kiremba -Sud yemeje ko umuhungu n'umukobwa bari abanyeshuri be bahise birukanwa, kubera ayo mahano bakoreye ku kigo nderabuzima. 

Abo banyeshuri bafashwe basambana ni umuhungu witwa Mugisha David wigaga mu mwaka wa mbere, na Nzoyikorera Beoline wigaga mu mwaka wa kabiri mu mashuri yisumbuye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND