RFL
Kigali

Blac Chyna yahishuye ko yagabanyishije ikibuno n'amabere agamije guhindura ubuzima bwe

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:15/03/2023 12:31
0


Umunyamideli Blac Chyna, yahishuye ko yamaze kugabanyisha ikibuno n'amabere, ndetse yitegura no guhinduza mu maso kubera impamvu z'uko yifuza guhindura ubuzima bwe n'inzira ze.



Uyu munyamideli w'imyaka 34 y'amavuko, wabyaranye umwana n'umuraperi Tyga, bigeze kukanyuzaho, yasangije amashusho ku rubuga rwa Instagram, atangaza ko yamaze kwibagisha amabere n'ikibuno ndetse ko azakurikizaho kwibagisha mu maso.

Muri aya mashusho kandi agaragaza umuhungu we King Cairo w'imyaka 10 yabyaranye na Tyga n'umukobwa we Dream yabyaranye na Rob Kardashian bahoze bakundana. 

Ku bijyanye no kwibagisha amabere, Chyna yavuze ko abazwe bwa gatanu ndetse "nizera ko ari ubwa nyuma amabere yanjye akozweho". Ku bijyanye n'ikibuno, yasobanuye ko yatewe inshinge za 'Silicone' zifasha mu kukigabanya anaburira abandi bantu bifuza kucyongeresha. 

Yagize ati "Ntimuzitereshe inshinjye za Silicone, ntabwo zigeze zintera ibibazo bidasanzwe kuva natangira kuzitera, kandi natangiye kuziteresha ku myaka 19, ariko ubu ndashaka guhindura ubuzima niyo mpamvu nshaka gukura uyu mwanda ku kibuno cyanjye kuko nshaka gukura."

Aya mashusho, Chyna yayafatiye mu cyumba cy'abarwayi avuga ko kubagwa bitari byoroshye, yagize ati "Mu busanzwe kubagwa byari bufate amasaha ane, ariko byafashe amasaha umunani n'igice kuberako imiti iri muri ruriya rushinjye yakomezaga kwangiza imashini."

Black Chyna yatangaje ko yishimiye cyane kuba yaragabanyirijwe amabere, ndetse ko ari umwanzuro mwiza yafashe mu gihe kinini gishize.

Umunyamideli Blac Chyna wabyaranye na Tyga yahishuye ko yagabanyije amabere n'ikibuno kuko yifuza guhindura ubuzima

Blac Chyna ari kwitegura kubagisha mu maso nyuma yo kugabanyisha amabere n'ikibuno 

Blac Chyna yakanyujijeho mu rukundo na Tyga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND