RFL
Kigali

Rubi Rose yahishuye ko ari mu rukundo na French Montana

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:15/03/2023 10:39
0


Umuraperikazi akaba n'umunyamideri, Rubi Rose, yemeje ko ari mu rukundo n'umuraperi French Montana, nyuma y'amashusho yasakaye agaragaza aba bombi bagiye gusangira.



Inkuru y'umubano hagati y'aba baraperi bombi yabanje gutangazwa na TMZ ivuga ko yabibwiwe n'umwe mu nshuti zahafi zabo. Nyuma y'amashusho yagaragaye aba bombi basangira, Rubi Rose w'imyaka 25 yahamirije ikinyamakuru The Shade Room ko ari mu rukundo na French Montana ariko rukiri mu mizi. 

Nk'uko bitangazwa na TSR, Rubi yagaragaye asohokana na French Montana w'imyaka 38 kuri resitora ya Bevery Hills, ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 13 Werurwe. Gusa uyu muraperikazi ntiyahise asangiza amafoto y'ibihe byiza yagiranye n'umukunzi we French Montana. 

Amashusho agaragaza French Montana asohoka mu modoka ifite ibara ry'umutuku, akurikiwe n'umugabo wambaye imyamabro y'umukara, ubwo uyu muraperi yasaga n'ugana kuri resitora, Rubi nawe yahise asohoka mu modoka atera intambwe isa nkaho ari ndende ngo amushyikire.

Ubwo aba bombi binjiraga muri resitora, French yahise afata ku rutugu Rubi, gusa nta makuru ahagije y'igihe aba bombi baba baratangiye gukundanira cyangwa bahuriye, gusa bose bari mu ruhando rwa muzika.

Iyi nkuru y'urukundo ije nyuma y'inkundura yabaye kuri Twitter mu kwezi gushize, ya Rubi na DDG bahoze bakundana, ubwo Rubi yashinjaga DDG ko yabonye umukobwa mushya bari gukundana, Halle Bailey amwambariye umupira. 

Halle yahise asangiza ubutumwa buvuguruza Rubi ati "Satani ari gukora, nyabuneka ntimwakire ibinyoma." Hagati aho Rubi na DDG bakomeje kwitana ba mwana, aho Rubi yasangije ubutumwa DDG yamwohererezaga mu gihe yari yaratangiye gukundana na Halle.

Ariko DDG nawe akomeza avuga ko Rubi ariwe wagerageje uburyo basubirana ariko akamubwira ko "Muri icyo gihe cyose yamaze kubivamo". Nyuma y'iyi nkundura, DDG yashyize hanze indirimbo yise 'Way to Petty' irimo amagambo ahakana ko umupira Halle yari yambaye ari uwa Rubi.

Rubi Rose yagaragaye ajya gusangira na French Montana nyuma yemeza ko bari mu rukundo 


Umuraperikazi Rubi Rose akaba n'umunyamideri yatangaje iby'urukundo rwe na French Montana nyuma yo gutandukana na DDG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND