RFL
Kigali

Drake yateguje ibitaramo azakorana na 21Savage

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:14/03/2023 10:10
0


Umuraperi Drake yatangaje ko yitegura gukora ibitaramo bizenguruka Amerika, yise 'Its All a Blur Tour' azakorana n'umuraperi 21Savage baherutse gushyira hanze alubumu bafatanyije yitwa 'Her Loss'.



Abinyujije ku rubuga rwe, umuraperi Drake yatangaje ko ibi bitaramo bimurika alubumu 'Her Loss' yafatanyije n'umuraperi 21Savage, bizatangirira New Orleans muri Louisiana, ku itariki ya 16 Kamena, bikazasorezwa Glendale muri Arizona, ku itariki ya 5 Nzeri.

Hagati muri ayo matariki uyu muhanzi azakorera ibitaramo mu bindi bice birimo Houston, Miami, Atlanta, Chicago, Boston, Brooklyn, New York, San Francisco, Los Angeles, Las Vegas, Seattle n'ahandi ndetse akazaba ari kumwe na 21Savage. 

Uyu muraperi kandi yatangaje ko Toronto akomokamo izongerwa mu bice azataramiramo, ariko amatariki ya nyayo azatangazwa nyuma. Kugura amatike y'ibi bitaramo bizatangira ku itariki ya 17 Werurwe, hifashishijwe ikarita ya Cash App. 

Nk'uko Hypebest ibitangaza, 'Its A Blur Tour' nibyo bitaramo bizenguruka Drake agiye kongera gukora nyuma y'ibyo yakoze muri 2018 afatanyije na Aubrey n'itsinda rya Migos (Bakiri batatu).

Hagati aho Drake yagiye agaragara mu bitaramo bito bito birimo ibirori bikurikira Super Bowl 2023, Larry Hoover Benefit Concert yahuriyemo na Kanye West ndetse no mu birori bya Apollo Threater byabereye i New York. 

Iyi kandi izaba ari inshuro ya mbere aririmbye mu bitaramo bizenguruka, indirimbo ziri kuri alubumu ze eshatu ziheruka 'Certified Lover Boy', 'Honestly' na 'Nevermind' wongeyeho na 'Her Loss' yafatanyije na 21Savage. 

Drake agiye gukorana ibitaramo bizenguruka Amerika na 21Savage

Its All a Blur Tour ije nyuma y'uko Drake yaherukaga gukora ibitaramo muri 2018 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND