RFL
Kigali

Inama ya FIFA: Kenny Jean Marie uhagarariye abanyamuryango ba FIFA yasuye FERWAFA

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:13/03/2023 20:25
0


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Werurwe, uhagarariye abanyamuryango ba FIFA, Kenny Jean Marie, uri mu ruzinduko mu Rwanda aho yitabiriye inama ya FIFA yasuye ikicaro gikuru cya FERWAFA, agirana ibiganiro na Perezida wayo Olivier Mugabo n’Umunyamabanga Mukuru, Henry Muhire.



Guteza imbere umupira w'amaguru ni imwe mu ntego za FIFA na Perezida wayo Gianni Infantino, ndetse bikaba biri mu byo u Rwanda ruri gushyiraho imbaraga cyane nk'uko bigaragazwa n'ibikorwa biri gukorwa n'Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA.

Ibi kandi bishimangirwa n'urugero rwiza rwa gahunda yo guteza imbere umupira w'amaguru w'abagore iherutse gutangizwa mu Rwanda, ndetse na hoteri ya FERWAFA iri kubakwa, yitezweho kuzungukira iri Shyirahamwe.

Iyi hoteli igizwe n'ibyumba 42 birimo ibyo kuraramo, ibyumba byo kuriramo, ibyumba by'inama n'ibiro, ndetse kuri ubu ibikorwa byayo bikaba biri ku musozo.

Iyi hoteli izajya ikoreshwa mu kwakira abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Amavubi yaba abo mu makipe y'abahungu n'abakobwa n'amakipe y'abana, ndetse ikazajya iberamo inama z'abayobozi ba FERWAFA.

Impamvu yashyizweho ni ukugabanyiriza Leta umutwaro wo kwishyura amafaranga menshi mu zindi hoteli zifashishwa n’amakipe y’Igihugu mu mwiherero, ndetse ikazifashishwa mu guteza imbere umupira w'amaguru kubera ko izajya yakira ibindi bikorwa nk'inama n'amahugurwa bakishyurwa.

Iyi nama ya FIFA iri kubera mu Rwanda guhera ku itariki ya 13 Werurwe, kuzageza ku itariki ya 17 Werurwe 2023. Yitabiriwe n'abayobozi b'umupira w'amaguru batandukanye ku Isi barimo uwahoze ari umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger wamaze kuhagera (mu rwanda).

Mu butumwa basangije ku rubuga rwa Twitter ya FERWAFA, Chief Member Associations, Kenny Jean Marie, (Ahagarariye abanyamuryango ba FIFA), yasuye ikicaro cya FERWAFA ndetse agirana ibiganiro na Perezida wayo Olivier Mugabo.

Ibi biganiro ahanini bigamije kureba aho ibikorwa byo kubaka iyi hoteli bigeze, ndetse hanarebwa ibice bitandukanye byafasha mu iterambere rya Ruhago mu Rwanda.

Ibi bikorwa kandi bifitanye isano n’icyerekezo ‘Vision’ ya FIFA yo mu mwaka 2020-2023, igamije guteza imbere umupira w'amaguru, ndetse kubaka ibikorwa remezo ni bumwe mu buryo bwo kugera kuri iyi ntego. Iki gitekerezo gishyigikiwe na nyobozi y'umupira w'amaguru ku Isi, ibinyujije muri 'FIFA Forwad Program'.

Mu makuru yatangajwe na FIFA, ibikorwa bigendanye n'iyi nama bizakomeza ku munsi wo ku wa kabiri tariki ya 14 Werurwe muri Kigali Convection Center, ku isaha ya 14:30 ahazabera inama iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ndetse hazigwa ku iterambere rya ruhago n'ibyavuye mu nama zabanje.

Kenny Jean Marie uhagarariye abanyamuryango ba FIFA yagiranye ibiganiro na FERWAFA

Kenny yagiranye ibiganiro na FERWAFA bigamije kureba aho ibikorwa byo kubaka hoteli bigeze

Batembereye kuri iyi hoteli bareba aho ibikorwa byo kuyubaka bigeze








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND