RFL
Kigali

Berlin: Abagore bemerewe koga muri pisine batambaye hejuru nk'abahungu

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:13/03/2023 14:36
0


Mu murwa mukuru w'Ubudage, Berlin, abagore n'abakobwa bahawe uburenganzira bwo kujya boga muri pisine rusange batambaye hejuru, nk'uko abasore babikora.



Usibye kuba iki gitecyerezo cyashimwe nk'intambwe iganisha ku buringanire hagati y'abagabo n'abagore, ariko nanone cyerekana urukundo no gushyigikira bafitiye umuco uri mu Budage wo kuba wakwikura imyambaro mu gihe hashyushye uri ku mazi, muri sauna, kuri pisine n'ahandi, bise 'Freikoerperkultur' (Free Body culture).

Nk'uko CNN ibitangaza, abayobozi ba Berlin bemeje uyu mwanzuro nyuma y'uko umugore umwe avuze ko yangiwe kujya kuri pisine imwe yo muri uyu mujyi atambaye hejuru, mu Ukuboza 2022, maze agatanga ikirego mu biro bishinzwe ubutabera no kurwanya ivangura biri muri sena.

Ubuyobozi bwemeje ko uyu mugore yarenganye agakorerwa n'ihohoterwa ndetse mu cyumweru gishize bahise batangaza ko abantu bose batemberera kuri pisine ziri mu mujyi wa Berlin, bemerewe kuba bagenda batambaye hejuru mu gihe babishaka. 

Ibi kandi byari bibaye nyuma y'uko muri 2021, umugore w'umufaransa Gabriellae Lebron asabye uyu mujyi indishyi y'amafaranga nyuma y'uko abashinzwe umutekano bamwirukanye muri Water Park, kubera ko yanze gupfuka amabere ye.

Icyo gihe Gabrielle yari kumwe n'umuhungu we w'imyaka itanu nk'uko yabisobanuriye ikinyamakuru Die Zeit cyo mu Budage, avuga ko yakorewe ivangura. Yagize ati "Kuri njye - ndanabyigisha umuhungu wanjye.

Nta tandukaniro riri hagati y'umuhungu n'umukobwa, amabere ni igice cya kabiri kiranga igitsina cy'umuntu, abagabo bafite umudendezo wo gukuramo imyenda yabo mu gihe hashyushye, ariko abagore ntabwo babyemerewe."

Guverinoma ya Berlin yemeje uyu mwanzuro mu itangazo bahaye itangazamakuru ku wa Kane, bagira bati "Kubera ikibazo cy'ivangura cyagiye kivugwaho ahantu hose habera ibikorwa byo koga, mu minsi iri imbere baratangira kubahiriza amabwiriza areba abantu bose mu buryo bungana." 

Umuvunyi mukuru, Dr Doris Liebscher, yashimye iki gitekerezo ko kigiye kongera uburinganire muri uyu mujyi agira ati "Urwego rw'umuvunyi rwishimiye cyane iki cyemezo cy'ahantu hogerwa, kubera ko gitanga uburenganzira bumwe ku banya-Berlin bose, baba abagore n'abagabo."

Umujyi wa Berlin wemereye abagore n'abakobwa kujya kuri pisine n'ahandi hogerwa batambaye hejuru nk'abagabo

Mu mujyi wa Berlin hasanzweho umuco bise ' Free Body Culture' wo kwisanzura ugakuramo imyambaro mu gihe hashyushye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND