Gen Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, abinyujije ku rututa rwe wa Twitter, yasabye ko ibihugu byombi u Rwanda na Uganda bikwiriye gusinyana amasezerano yo gutabarana mu bya Gisirikare.
Ubusanzwe, Gen. Muhoozi azwi gukoresha cyane Twitter mu gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye yaba Politike, Imyidagaduro n'ibindi. Kuri ubu
yageneye ubutumwa abakuru b’ibibihugu bibiri u Rwanda na Uganda, agaruka ku
mwihariko w’ingabo z’ibi bihugu muri Afurika.
Gen Muhoozi, yandise ati: ”Ubwa mbere natangiye gukoresha Twitter mu mwaka wa 2014 mvuga ibijyanye n’imikino, imideri n’imidagaduro ariko nza gusanga bidahagije.
Marume wanjye Perezida Kagame na Papa wanjye Yoweli
K. Museveni ni bo bakuru b’ibihugu bakomeye cyane muri Afurika. Bombi bubatse
igisirikare gikomeye muri Afurika. UPDF na RDF, dushobora gusinya amasezerano yo gutabarana vuba cyane bishoboka”.
Yakomeje agira ati: ”Aya masezerano hagati y’u Rwanda na Uganda, asobanuye ko uwo ari we wese wazakora ku Rwanda, yazaba ateje intambara kuri Uganda, akaba anayiteje ku Rwanda”.
Nyuma yo kuvuga aya magambo, Gen
Muhoozi Kainerugaba yasenze isengesho
yavuze ko ari iry’abakomando.
Gen
Muhoozi avuze ibi mu gihe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
birebana ay’ingwe ndetse inshuro nyinshi DRC yagiye ishotora u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO