RFL
Kigali

Byinshi wamenya kuri Pete Edochie uzwi muri Nollywood uherutse kuzuza imyaka 76

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:9/03/2023 23:57
0


Menya byinshi ku mukinnyi wa filime wo mu gihugu cya Nigeria, Pete Edochie wamenyekanye cyane muri Nollywood zo mu myaka yashize ndetse n'ubu akaba agishimwa ibigwi yagejeje ku ruhando rwa sinema muri iki gihugu.



Uyu munyabigwi muri filime zo muri Nigeria yabonye izuba ku itariki ya 7 Gashyantare mu 1947, avukira mu ntara ya Enugu mu gihugu cya Nigeria, gusa amashuri abanza n'ayisumbuye ayigira mu ntara ya Kaduna.

Nyuma yo kurangiza amashuri asanzwe, Pete yakoze mu kigo gikora ingendo za gariyamoshi (Nigeria Railway Corporation), nyuma aza kujya gukomeza amashuri ya Kaminuza mu bijyanye n'itangazamakuru na Televiziyo mu kigo cyo mu Bwongereza.

Urugendo rwe rwo gukina filime rwatangiye ubwo yavaga kuri radiyo ya Eastern Nigerian Broadcasting Corporation (ENBC). Ku myaka 20 yatangiye gukora ibijyanye no gukurikirana ikorwa rya filime (Junior programmes), aza kuzamurwa mu ntera aba umuyobozi wazo (Director).

Pete yavuye kuri ENBC (Kuri ubu yahindutse Anambra Broadcasting Commision) kubera impamvu z'uko guverinoma yari imaze kuzana politiki mu biganiro bikorerwa kuri iyi radiyo. Gusa kuvayo kwe bisa nk’aho byamufunguriye amarembo yo kuba icyamamare mu myidagaduro.

Umukinnyi wa filime Pete Edochie yanditse ibigwi mu gukina filime zo muri Nigeria 

Edochie usengera mu idini rya Gatolika, yatangiye kuzamuka cyane muri za 80 ndetse yandika amateka ubwo yakinaga nka Okonkwo muri filime NTA Adaptation y'igitabo 'Things Fall Part' cy'umuhanzi Chinua Achebe. 

Nyuma yaho yahawe ibihembo bikomeye, ndetse akoreshwa ikiganiro na BBC yari ikomeye cyane icyo gihe. Nyuma yo kubaka izina rikomeye mu myidagaduro, abakunda Nollywood bahamya ko urugendo rwe muri uyu mwuga arirwo rwubatse uruganda rwa sinema muri Nigeria.

Muri 2003, Edochie yahawe umudari w'ishimwe n'uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo ndetse na African Film Academy yamuhesheje igihembo cy'umuntu wazamuye imyidagaduro muri Afurika (Industry Merit Award) n’icy'umukinnyi mwiza w'ibihe byose.

Mu makuru dukesha The Guardian Life, mu mwaka wa 2005, Edochie na bagenzi be bari mu ba mbere bakomeye muri sinema bahagaritswe gukina n'ibindi bifite aho bihuriye na sinema na Actors' Guild of Nigeria, bashinjwa kwaka ibiciro biri hejuru nk'abayobozi ba filime (Directors).

Pete Edochie yahawe ibihembo bitandukanye, birimo umukinnyi mwiza w'ibihe byose

Guhagarikwa kw'aba bakinnyi bakomeye byazanye agatotsi mu ruganda rwa sinema muri iki gihugu, bituma nyuma y'umwaka umwe bongera kwemererwa kugaruka muri sinema. Abandi bari bahagaritswe barimo Genevieve Nnaji, Omotola Jalade Ekeinde, Nkem Owoh, Ramsey Noah, Stella Damasus Aboderin, na Richard Mofe Damijo.

Ku itariki ya 16 Kanama 2017, Edochie yarashimuswe aza kongera kugarurwa amahoro n'abari bamushimuse nyuma y'umunsi umwe. Muri 2017 kandi uyu munyabigwi yatangije ikitwa Wikimedia muri Nigeria, ndetse agaragara muri videwo yo kongerera ubumenyi abakuze mu gukoresha Wikipedia.

Hagati aho mu mwaka wa 2013, umusore w'imyaka 24 witwa Ephy Saint, ukomoka muri Kenya, yatangaje ko Edochie ari se umubyara, ndetse yabibwiwe na nyina we wo muri batisimu. Edochie akibibona yihutiye guhakana aya makuru, avuga ko uretse ko ataragera no muri Kenya ariko atari umuntu wakitwara gutyo.

Edochie yakinnye muri filime zirenga 70 zirimo Lion Heart yahuriyemo na Genevieve Nnaji, Egg of life, Billionaire's Club, Unroyal, Return of the Ghost, Why me Father n'izindi zakunzwe zaba iza kera n’iza vuba. 

Edochie yujuje imyaka 53 akoze ubukwe n'umugore we Joselyn muri 2023

Uyu mukambwe kandi azwi cyane ku bwanwa bwe yatangiye gutereka ku myaka 23, ndetse yatangaje ko atazigera abwogosha. Byongeyeho kandi benshi bamumenyera ku ijwi rye rikundwa n'abatari bake, by'umwihariko akoresha ururimi rwa Ibgo.

Edochie yakoze ubukwe ku myaka 22 n'umugore we Josephine, babyarana abana batandatu harimo babiri Yul na Linc Edochie nabo bakina Nollywood, ndetse yabonye umugisha w'abuzukuru benshi.

Kugeza ubu Edochie ukunze kwitwa Chief Pete Edochie, aracyari umukinnyi mwiza ndetse agaragara muri filime za vuba zitandukanye.

Abahungu babiri ba Pete Edochie, Yul na Linc bakina Nollywood







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND