RFL
Kigali

Umukobwa wa Bill Gates n'umugabo we bibarutse imfura yabo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/03/2023 10:48
0


Jennifer Gates, umukobwa w'umuherwe Bill Gates hamwe n'umugabo we Nayel Nassar, bibarutse imfura yabo nyuma y'umwaka barushinze.



Jennifer Gates, umukobwa w'umuherwe wa gatanu (5) ku Isi, Bill Gates yabyaranye na Melinda French Gates baherutse gutandukana, yahaye uyu muherwe umwuzukuru we wa mbere. 

Abinyujije kuri konti ya Instagram ye, Jennifer Gates, yatangaje ko we n'umugabo we Nayel Nassar bibarutse imfura yabo y'umukobwa. Yagize ati: "Ndaboherereza urukundo ruturuka mu muryango wacu'. Aya magambo yayanditse nyuma yo kwerekana ifoto y'umwana yibarutse.

Mu Ugushyingo kwa 2022 ni bwo Jennifer Gates w'imyaka 26 yari yaratangaje ko we n'umugabo we Nayel Nassar w'imyaka 31 bitegura kwibaruka. Iki gihe abitangaza yanashyize hanze amafoto abigaragaza yashimishije n'abarimo Melinda Gates wahise avuga ko yishimiye kuba agiye kubona umwuzukuru.

Uyu mwana Jennifer Gates yibarutse abaye umwuzukuru wa mbere w'umuherwe Bill Gates uherutse kuvuga ko ntakizamushimisha nko kubona ateruye umwuzukuru we. Jennifer Gates na Nayel Nassar ukomoka mu Misiri bibarutse bari bamaze umwaka umwe n'igice barushinze.

Jennifer Gates n'umugabo we Nayel Nassar bibarutse imfura y'umukobwa

Jennifer Gates yatangaje ko yibarutse akoresheke konti ya Instagram ye

Bill Gates nawe yishimiye umwuzukuru we anavuga ko atewe ishema n'umukobwa we hamwe n'umugabo we

Hashize umwaka n'igice Jennifer Gates na Nayel Nassar barushinze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND