RFL
Kigali

Iraq: Abakirisitu barinubira icyemezo cya Guverinoma cyo guca inzoga burundu

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:6/03/2023 16:11
0


Abanyepolitiki b'abakirisitu mu gihugu cya Iraq, barinubira itegeko ryashyizweho na Guverinoma, ryo guca inzoga burundu muri iki gihugu.



Ku wa Gatandatu, abakora kuri za gasutamo mu gihugu cya Iraq, bahawe amabwiriza yo kubahiriza itegeko ryashyizweho mu kwezi gushize, ryo guca inzoga burundu, bahakanira abashaka kuzinjiza bazikuye mu bindi bihugu.

Itsinda ry'abayobozi batanu bakora mu Nteko Nshingamategeko ya Iraq, bamaze gutanga ikirego bavuga ko iryo tegeko ritubahiriza amahame ya Demokarasi.

Kunywa inzoga muri rusange byari bisanzwe bibujijwe muri iki gihugu gifite umubare munini w'abayisiramu, ariko bikaba byari byemewe kuzigura mu ma Liquor Store n'utubari twabiherewe uruhushya.

Iri tegeko ryari ryarashyizweho mu myaka irindwi ishize, uryishe agacibwa hafi miliyoni 18 Frw. Mu kwezi gushize bongeye gusubiramo iri tegeko babuza icuruzwa ry'inzoga, kuba zakwinjizwa mu gihugu cyangwa ngo zihakorerwe.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ibihano bizagendana n'uwishe iri tegeko ndetse n'icyo urukiko rw'ikirenga muri iki gihugu ruzabivugaho.

Mu kirego cyatanzwe n'abanyepolitiki b'abakirisitu bari mu itsinda ryitwa Babylon movement, bahamije ko iri tegeko rinyuranyije n'amahame ya demokarasi, kuko ryirengagiza uburenganzira bw'abantu bake bari mu gihugu ndetse rikababuza umudendezo.

Bongera kandi kuvuga ko iri tegeko ryaje rivuguruza iryari ryarashyizweho mbere y'uko iri risohoka, kuya 20 Gashyantare, ko mu myaka ine iri imbere hazajya hasoresha 200% ku nzoga zinjizwa zivuye mu bindi bihugu.

Umuturage witwa Sarmad Abbas, utuye mu murwa mukuru Baghdad,yabwiye ikinyamakuru AFP ko iri cibwa ry'inzoga rizatuma habaho kuzigurisha rwihishwa bizwi nka forode.

Yakomeje ashimangira ko inyigisho za kisiramu zibuza abayoboke kunywa inzoga, ariko yongeraho ati "Ariko ibi n'ubwisanzure bwa muntu utagomba kubuza abaturage gukora." 

Amakuru dukesha BBC avuga ko iri tegeko ryari ryashyizweho na Mahmoud al-Hassan wari umucamanza akaba n'umudepite ushinzwe gushyiraho amategeko. Bivugwa ko ryashyizweho bakurikije ingingo ya kabiri mu mategeko yashyizweho muri 2005.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND