RFL
Kigali

Yirukanwe mu kazi azizwa kutagira amenyo

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:5/03/2023 18:13
0


Umugore ukiri muto yirukanwe mu kazi n’umukoresha we amuziza ko yakutse amenyo, bitewe n’uko igihe yasabaga akazi atigeze agaragaraza ko afite ikibazo cy’uko adafite amenyo.



Justine w’imyaka 35 yajyanye umukoresha we mu rukiko amushinja ko yamwirukanye bitunguranye ku munsi wa mbere, nyuma akaza kumubwira ko yamujijije ko adafite amenyo nk’abandi bantu bakuru.


Ikinyamakuru The Mirror kivuga ko uyu mugore  yirukanywe ku munsi wa mbere ubwo yazaga mu kazi yambaye agapfukamunwa, agasaba mugenzi we kumukorera icyayi cy’ikawa, yabumbura akanwa agiye gusoma ku cyayi bakabona afite ibihanga.

Umukozi wamukoreye ikawa n’abandi bakozi harimo n’umukoresha bakimukubita amaso baratangaye barumirwa, ariko ngo ntibagize icyo bavuga muri ako kanya. Ubwo abakozi bavaga mu kiruhuko cyo gufata ifunguro rya saa sita, Justine yahamagawe mu biro.

Umukoresha we Nieuwsblad yamusabye gusinya ku mpapuro zigaragaza ko akuwe ku kazi, nyuma y’uko basanze adafite amenyo.

Justin ubwo yisobanuraga ku burwayi afite bwo kuvamo amenyo, umukoresha we yanze kumwumva. Yahise amwereka amwe mu menyo yavuyemo kuko uwo mukozi yayagendanaga, ariko biba ibyubusa kuko yari yamaze kwamburwa akazi.

Uyu mukozi yihutiye mu rukiko kurega umukoresha we, kugira arenganurwe. Yavuze ko iyi ndwara ari karande ku muryango wabo, ariko ko itamubuza kuzuza inshingano yiyemeje.

Yakomeje avuga ko muri Kanama 2020 mu gihe cy'icyorezo cya Covid 19, yatangiye gukoresha ubwishingizi yari afite yivuza ariko bitunguranye ubwishingizi bwe buza guhagarara.

Ubwo urukiko rwabazaga uyu mukoresha we impamvu yirukanye uyu mukozi, yisobanuye avuga ko Justine yagombaga kugaragaza uburwayi bwe mbere yo kuza gukora akazi.

Gusa Justine we yavuze ko yabonaga atari ngombwa kuvuga ku kibazo cy’uburwayi afite, bwo kuvamo amenyo.

Justine yagize ati: "Icyo gihe ntabwo natekerezaga ku uburwayi buvugwa mbere, kuko sinabibajijwe”.


Justine ubwo yasamuraga akanwa agiye kunywa icyayi byahise bimenyekana mu kazi ko burya nta menyo agira, ariyo mpamvu yaje yambaye agapfukamunwa.

Abunganira abaregwa bahagarariye umukoresha, na bo bavuze ko Justine yakoze amakosa ndetse yahemutse kutagaragaza ikibazo afite cyo kutagira amenyo.

Gusa umukoresha yavugaga ko bitewe n’uko abakozi baba bagomba gusekera abakiriya, bigoye ko Justin yakomeza kubakorera nta menyo afite, kuko bishobora kugabanya umubare w'abakiriya.

Justine n’akababaro yakomeje avuga ko iryo ari ihohoterwa yakorewe, gusa anavuga ko yabonye akandi kazi ahandi.

Urukiko rwanzuye ko amategeko y'Ububiligi ateganya ko abakoresha badakwiye kwirukana abakozi, bitewe n'imiterere cyangwa ubumuga bafite.

Abacamanza bahaye Justine umushahara mbumbe w'amezi atandatu, nk'indishyi y’akababaro ndetse n'impozamarira. Urukiko rwagendeye ku ngingo ivuga ko imiterere y’umukozi cyangwa uko agaragara bitagomba gutuma avangurwa, ngo avutswe uburenganzira bwe.


  

Urukiko rwa Aast mu Bubiligi rwanzuye ko akato katemewe mu kazi, buri mukozi afite uburenganzira bwe igihe uburwayi afite cyangwa ubumuga bitamubuza gukora inshingano ashinzwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND