RFL
Kigali

Justin Bieber yongeye guhagarika ibitaramo bizenguruka Isi kubera impamvu z'uburwayi

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:2/03/2023 9:48
0


Umuhanzi ukunzwe muri Amerika, Justin Bieber, yahagaritse amatariki yari asigaye y'ibitaramo yagombaga gukora bizenguruka Isi yise Justice World Tour, kubera impamvu z'uburwayi bukomeje.



Uyu muhanzi w'umunyakanada ufite imyaka 29, byabaye ngombwa ko asubika ibitaramo yagombaga gukora bizenguruka Isi, kugira ngo abanze akire neza indwara ya Ramsey Hunt (RHS), yatumye aba pararize igice cy'iburyo mu maso, muri Kamena umwaka ushize.

Bieber yaje gutangaza muri Nyakanga ko ibi bitaramo yagombaga gukorera muri Amerika, Australia n'u Burayi byimuriwe muri Nzeri, aho yaje kongera kubisubika avuga ko agomba kubanza gushyira imbere ubuzima bwe. 

Ubutumwa bwasangijwe kuri konti ya Twitter yemewe y'ibi bitaramo (Justice World Tour) bwemeza ko amatariki yari asigaye y'ibi bitaramo azahagarikwa, ndetse ko abaguze amatike bazasubizwa amafaranga.

Nubwo bemerewe gusubizwa amafaranga, abafana ba Bieber bagaragaje ko bababajwe n'uko batabonye indishyi kuri ibi bitaramo byahagaritswe, bivugwa ko byamaze kwinjiza agera kuri miliyoni 55 z'amadorari.

Mu bitekerezo bya bamwe mu bafana, uwitwa Cade Harper w'imyaka 23 ukomoka Aberdeen, yaguriwe itike y'igitaramo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2021 nk'impano ya noheri, yagize ati "Mbabajwe n'uko yabihagaritse (Ibitaramo) ariko ubuzima bwe buza imbere kandi ndabyumva."

Bieber umaze gutsindira ibihembo bya Grammy inshuro ebyiri, yatangaje ko agiye kuba ahagaritse umuziki muri 2019 kugira ngo abanze yite ku buzima bwe by'umwihariko kubera uburwayi.

Alubumu aheruka niyo yafatanyije na Burna Boy, Chance the rapper na Khalid, ikaba yarageze ku mwanya wa mbere w'imbonerahamwe z'alubumu muri Amerika no ku mwanya wa kabiri mu Bwongereza.

Justin Bieber yongeye guhagarika ibitaramo bizenguruka Isi kubera impamvu z'uburwayi

Justin Bieber yabaye ahagaritse umuziki kugira ngo abanze yite ku buzima bwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND